skol
fortebet

Ibyo abafana ba Iran bakoreye Cristiano Ronaldo na bagenzi be byababaje benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Iran baje hafi ya Hoteli ikipe ya Portugal icumbitsemo niko kuririmba basakuza cyane mu rwego rwo kubangamira abakinnyi ba Portugal kugira ngo badasinzira birangira Cristiano Ronaldo abyutse arabacecekesha ahagaze mu idirishya ry’icyumba cye.

Sponsored Ad

Aba bafana bari bariye karungu bateye indirimbo nyinshi bari hafi y’aho Portugal icumbitse,barasakuza kugira ngo bice mu mutwe abakinnyi ba Portugal ndetse bananirwe kwitegura neza bityo bi fashe ikipe yabo ya Iran kubatsindamu mukino wa kamarampaka bafitanye uyu munsi.

Aba banya Iran bakoze iyo bwabaga barasakuza cyane ndetse ibyo bashakaga babigezeho kuko bakanguye Cristiano Ronaldo mu cyumba cye abasaba guceceka.

Mu mashusho yasakaye kuri You Tube,yagaragaje aba bafana bafite ibirumbeti abandi bafite ingoma bari gusakuriza imbere ya hoteli Portugal icumbitsemo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere byatumye Ronaldo abyuka abacecekesha akoresheje urutoki rwe.

Aba bafana banze guceceka bakomeza gusakuza kugeza mu gitondo ndetse bategereje ko umuhati wabo utaba imfabusa mu mukino w’uyu munsi saa mbili basabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo babashe kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi nubwo Portugal isabwa kunganya gusa.

Ibitekerezo

  • Banganyije kimwe kuri kimwe,ubwo amahirwe iracyayafite.reka dutegereze turebe uko bizagenda. C.Ronard umwaku bawumuteye ntiyarase penariti se?ariko Portugal ndabona 1/16 yacyigezemo ndabyizeye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa