Kigali

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye umwana urwaye indwara ikomeye byakoze benshi ku mutima

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 May 2019 Yasuwe: 6847

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha,yongeye gukora ku mutima abatuye isi ubwo yategeraga indege umwana muto umukunda cyane urwaye ubwonko,amusanga ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus barabonana.

Uyu mwana w’imyaka 10 witwa Joseph,ukomoka mu mujyi wa Bristol mu Bwongereza,yavuze ko nubwo arembye yifuza guhura na Cristiano Ronaldo,bikora ku mutima uyu mukinnyi byatumye ahita amutegera indege kugira ngo bahurire mu Butaliyani.

Joseph yasanzwe arwaye ikibyimba mu bwonko mu mwaka wa 2013,bituma abaganga bategeka ko agomba kubagwa kugira ngo abashe gukira.

Ronaldo wumvise ubuhamya bw’uyu mwana bukamukora ku mutima,yahuye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,barifotozanya hanyuma we n’umuryango we bazenguruka ikibuga cy’imyitozo cya Juventus.

Kelly umubyeyi wa Joseph yarijijwe n’ibyishimo kubera ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye umuhungu we ndetse ashimira cyane iki cyamamare.

Yagize ati “Ntitwabona uko tumushimira kubera ibyo yadukoreye byose kugira ngo duhure nawe.Ibyo twabonye byadushimishije cyane ndetse na Joseph aranezerewe cyane.Kugeza n’ubu Joseph ntariyumvisha ko yahuye na Ronaldo.”Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye Joseph urwaye mu bwonko

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 1423 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 2535 1

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye...

Rutahizamu wa Los Angeles Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano byo...
19 May 2019 Yasuwe: 2345 0

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 2680 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 6324 2

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1922 0