skol
fortebet

Ibyo inzoga zakoreye abafana b’Ubwongereza nyuma yo gutsindwa na Croatia ni agahomamunwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Abafana b’Ubwongereza bashavujwe bikomeye no kutabasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018 nyuma yo gutsindwa na Croatia ibitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera,bituma ababishoboye bajya kwiyahuza inzoga kugira ngo biyibagize agahinda zirabandagaza karahava.

Sponsored Ad

Bamwe muri aba bafana bagaragaye bari kugwa mu mazi,abandi buriye amatara maremare azwi nka Feux Rouge mu gihe abandi agasembuye kabambitse ubusa benshi bareba ubwambure bwabo.

Abafana b’Ubwongereza bazwiho imyitwarire mibi ndetse inshuro nyinshi barafugwa abandi bakicwa kubera gushyamirana na bagenzi babo bacya bakarwanira ku bibuga bo ubwabo.

Ubwongereza bwigambye cyane ko buzatwara igikombe cy’isi,bugomba guhatanira umwanya wa 3 n’Ububiligi kuri uyu wa Gatandatu.











Ibitekerezo

  • Imana idusaba kutarenza urugero mu byo turya n’ibyo tunywa.Iyo dukabije,biba ICYAHA.Nubwo amadini menshi yigisha ko Kunywa INZOGA ari icyaha,ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa