skol
fortebet

Ibyo Lionel Messi yakoreye imbwa ye byatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi yagaragaye ari gukina n’imbwa ye nini cyane yitwa Senor Hulk aho yayicenze karahava mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha uri hafi gutangira mu kwezi gutaha.

Sponsored Ad

Messi uri kwitoreza mu rugo iwe,yagaragaye ari gucenga iyi mbwa ye mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n’umugore we Antonella Roccuzzo.

Nyuma yo gusezererwa nabi mu gikombe cy’isi,Messi yahawe ikiruhuko kirekire na FC Barcelona kugira ngo yitegure neza azaze aryana, none imyitozo yayitangiranye n’imbwa ye.

Iyi mbwa Lionel Messi yayicenze ayiroba imipira yo hejuru imara igihe kinini ishaka umupira ariko uyu rutahizamu ukomeye arawuyima.

Messi aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 10 bagomba gutorwamo uzegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2018.







Ibitekerezo

  • Ikibabaje nuko iyi mbwa irya neza kurusha Billions/Milliards nyinshi z’abantu ku isi,kubera ubukene cyangwa ubushomeri.Igishimishije nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ibibazo byose bizavaho.Ndetse abantu bose bakareshya kandi bagakundana.Kwaheli intambara,akarengane,ubusaza,urupfu n’indwara (Ibyahishuwe 21:4).Nkuko imana ibivuga muli Imigani 2:21,22,abantu bakora ibyo imana itubuza bose ntabwo bazaba muli iyo si.Niyo mpamvu abantu bakwiye guhinduka bagashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa.Bakamenya ko abapfa bumviraga imana,izabazura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Abashaka kwiga bible ku buntu,tubasanga iwabo tukigana ku buntu,kubera ko muli Matayo 10:8,imana isaba Abakristu nyakuri kuyikorera ku buntu,badasaba amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa