Kigali

Ibyo Messi yakoreye mu rwambariro nyuma yo gutsindwa na Liverpool byateye benshi agahinda

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 May 2019 Yasuwe: 10454

Kabuhariwe Lionel Messi yababaje benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ukuntu yagaragaye ari kurira cyane nyuma yo gusezererwa na Liverpool muri ½ cya UEFA Champions League iyitsinze ibitego 4-0 kandi yaratsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Lionel Messi yananiwe kwakira ko basezerewe na Liverpool nyuma y’aho yari yarasezeranyije abafana ko uyu mwaka bazakora ibishoboka byose bagatwara UEFA Champions League,niko kuririra mu rwambariro biratinda.

Uyu mugabo w’umuhanga cyane,ngo yararize cyane bagenzi be bagerageza kumwihanganisha biranga nkuko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje.

Messi yasizwe na bagenzi be ubwo abashinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bamusabaga kumupima birangira atandukanye na bagenzi be.

Messi ntiyahiriwe n’ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki Cyumweru,kuko akigera ku kibuga cy’indege cya John Lennon Airport yahahuriye n’abafana ba FC Barcelona baramwibasira cyane bamutuka ko yabatengushye kandi bakoze ibirometero bisaga 900 baje kumushyigikira.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko nyuma gato yo gusezererwa kwa FC Barcelona,bamwe mu bafana basagarariye Messi baramutuka cyane ashaka guhangana nabo ariko abantu bari kumwe nawe baramubuza.

Luis Suarez yavuze ko we na bagenzi be bugariraga nk’abana ariyo mpamvu biteguye kwemera buri wese ubanenga imyitwarire mibi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Migi yerekeje mu ikipe yamuguze y’i Dar Es Salaam iteganya gucakirana na As...

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje...
23 July 2019 Yasuwe: 902 0

Reba uburanga bw’inkumi yasezeranye na Rusheshagoga Michel kumubera...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo Rusheshangoga Michel...
23 July 2019 Yasuwe: 2538 0

Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze...
23 July 2019 Yasuwe: 1951 0

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu...
23 July 2019 Yasuwe: 3132 2

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth...
23 July 2019 Yasuwe: 2426 0

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu...

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita...
23 July 2019 Yasuwe: 888 0