skol
fortebet

Ibyo Mourinho yakoze nyuma yo gutsindwa na Westham byatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yatunguye benshi ubwo nyuma yo gutsindwa na Westham yanze kujyana n’abakinnyi mu modoka imwe akigira kureba umugore we n’abana be baba mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Uyu munya Portugal uri mu bihe bibi cyane mu ikipe ya Manchester United, akomeje kugarukwaho kenshi mu binyamakuru kubera umusaruro mubi cyane afite muri Manchester United ndetse no gushwana bya hato na hato n’abakinnyi barimo Paul Pogba.

Abakinnyi ba Manchester United bifuje ko Mourinho yirukanwa

Ku munsi w’ejo Mancheester United yatsindiwe ku kibuga cya Westham ibitego 3-1 bituma umutoza Jose Mourinho yanga kujyana n’abakinnyi muri bisi imwe yagombaga kubageza aho bagombaga gutegera gari ya moshi ibasubiza mu mujyi wa Manchester.

Nkuko ikinyamakuru Dailymail cyabitangaje, abakinnyi ba Manchester United bari muri gari ya moshi basubira mu mujyi wa Manchester basabye ku mugaragaro ubuyobozi bwabo ko bwakwirukana umutoza Jose Mourinho kugira ngo umwuka mwiza ugaruke mu ikipe yongere guhatana.

Amakuru aravuga ko Jose Mourinho ashobora kwirukanwa mu cyumweru gitaha cyane ko yatezwe umukino agomba guhura na Valencia muri UEFA Champions League ku wa Gatatu ndetse n’umukino wa shampiyona ukurikira azakina na Newcastle ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha.

Biravugwa ko uwahoze atoza ikipe ya Real Madrid,Zinedine Zidane ariwe uzahita asimbura Jose Mourinho niyirukanwa,ndetse uyu Mufaransa w’igihangange yatangiye kwiga icyongereza kugira ngo azabone uko avugana n’abakinnyi.


Westham yatsinze Manchester United ibitego 3-1 ku munsi w’ejo bishyira habi Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa