skol
fortebet

Ibyo Real Madrid ishaka kuzakorera Gareth Bale niyanga kuyivamo biteye agahinda

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid irifuza kugurisha umukinnyi wayo Gareth Bale kubera ko atagitanga umusaruro ariyo mpamvu yiyemeje ko niyanga kugenda bazamukura mu ikipe ya mbere bamushyire mu batarengeje imyaka 23.

Sponsored Ad

Gareth Bale ntari muri gahunda za Zidane mu mwaka w’imikino utaha,ariyo mpamvu yiyemeje kumugurisha mu ikipe iyo ariyo yose imwifuza gusa ngo natabyemera azahita akurwa mu ikipe nkuru ashyirwe mu batarengeje imyaka 23.

Abayobozi ba Real Madrid bababajwe cyane n’amagambo y’ushinzwe gushakira Gareth Bale amakipe,wavuze ko atifuza kuva muri Real Madrid ahubwo azategereza amasezerano ye arangire.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwavuze ko nta mwanya uyu munya Wales afite mu ikipe ariyo mpamvu biteguye kuzamushyira mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 igihe cyose azaba yanze gusohoka muri iyi kipe ngo yerekeza muri Manchester United imushaka.

Bale w’imyaka 29 yabwiwe na Zidane ndetse n’abayobozi ba Real Madrid ko batakimukeneye akwiriye kwishakira ikipe,abasubiza ko atiteguye kugenda ndetse yifuza guhanganira umwanya na bagenzi be.

Real Madrid imaze iminsi ivugana n’amakipe atandukanye I burayi ndetse no mu Bushinwa kugira ngo agure Gareth Bale ariko benshi banze uyu mukinnyi kubera umushahara we.

Abayobozi ba Real Madrid biteguye gufatanya n’ikipe iyo ariyo yose izagura Bale mu kumwishyura umushahara w’ibihumbi 500 by’amapawundi ahembwa ku cyumweru niyemera kugenda burundu.

Jonathan Barnett uhagarariye Bale yabwiye abanyamakuru ati “Ndabizi ko Zidane atifuza Bale ko aguma muri Real Madrid,ariko we arifuza kuyigumamo agasoza amasezerano ye yo muri 2022.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa