skol
fortebet

Ibyo Robertinho n’abakinnyi ba Rayon Sports batangaje mbere yo kwerekeza muri Nigeria guhangana na Enyimba FC

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangaje ko bizeye intsinzi imbere ya Enyimba FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Confederations Cup,mbere y’uko bahaguruka I Kigali berekeza i Lagos kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC 0-0mu mukino ubanza wabereye I Kigali,imaze iminzi mu myitozo ikomeye yo kwiga neza iyi kipe baguye miswi aho umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo n’abakinnyi be nka Caleb,Muhire Kevin na Bashunga Abouba bemeje ko bazakora ibishoboka byose bakayisezerera.

Muvunyi niwe uyoboye delegation ya Rayon Sports yerekeje muri Nigeria

Muhire Kevin Yagize ati “Mbere na mbere tugomba kubaha Enyimba FC mbere y’uko dukina gusa icyizere kirahari cyo gutsinda kuko twitoje neza,kandi twiteguye neza,batugira inama.Dufite icyizere ko tuzitwara neza.Umutoza yadusabye kwigirira icyizere no kugerageza amashoti ya kure kandi twizeye ko ibitego bizaboneka kuko n’imwe mu makipe ataratugoye ugereranyije n’ayo twahuye.”

Bimenyimana Bonfils Caleb we yemeje ko amaze igihe yiga umunyezamu wa Enyimba wamugoye mu mukino ubanza,Theo Afelokhai ndetse yizeye ko azamutsinda igitego.

Yagize ati “Nta gihunga dufite,Enyimba n’ikipe isanzwe gusa haburana babiri hagatsinda umwe.Nagerageje kureba umukino twakinnye niga uriya munyezamu watugoye,nizeye ko nzamubonamo igitego.

Bashunga we Yagize ati “Imyitozo yagenze neza twizeye ko tuzavana hanze umusaruro mwiza.ikiri kudufasha ni icyizere cy’umutoza natwe tukumva ko tugomba gukora cyane kandi iyo ukoze neza ibyiza biraza.

Robertinho yavuze ko imyiteguro yagenze neza,abakinnyi biteguye gutanga imbaraga zabo zose kugira ngo bazabashe gutsinda Enyimba FC bagere mu mikino ya ½ cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup ku nshuro ya mbere.

Yagize ati “Twiteguye neza umukino nubwo uzaba utoroshye.Tumaze kubimenyera gufata imikino kimwe.Dufite intego kandi iriya kipe turayubaha.Tugiye gukinira hanze kandi dufite ubushobozi bwo gutsinda.Tuzakora byose kandi imbaraga zacu tuzimarire mu kibuga kugira ngo dutsinde.Narabivuze ko kuba twarageze muri ¼ ariyo mahirwe yacu,ndetse tudakwiriye gupfusha ubusa amahirwe yose tubonye.”

Rayon Sports yizeye gusezerera Enyimba FC

Rayon Sports yajyanye na perezida Muvunyi Paul, yahagurukanye delegation y’abantu 40 barimo abakinnyi 18 na Rutanga Eric utazakina uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo yahawe agatuma ahagarikwa.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali,iragera Lagos saa saba aho iri buze kurara ikazerekeza mu ntara ya Abba Enyimba FC ituyemo ku munsi w’ejo.Umukino nyirizina uteganyijwe ku Cyumweru.

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Nigeria :
Bashunga Abouba
Ndayisenga Kassim
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdul
Rutanga Eric (ntiyemerewe gukina)
Eric Irambona
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier Sefu
Mugisha Francois Master
Prosper Donkor Kuka
Muhire Kevin
Nova Bayama
Yassin Mugume
Manishimwe Djabel
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Christ Mbondi
Gilbert Mugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa