Kigali

Ibyo umukandida Brig. Gen Sekamana ahuriyeho na Degaulle byatumye ahabwa amahirwe menshi yo kuyobora FERWAFA

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 March 2018 Yasuwe: 1922

Umwe mu bakandida bemerewe kuyobora FERWAFA Brig. Gen Jean Damascene Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko afite byinshi ahuriyeho na Nzamwita Vincent Degaulle byatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago bahamya badashidikanya ko aya matora yamaze kuyatsinda.

Brig. Gen Jean Damascene Sekamana azahangana na Louis mu matora

Brig. Gen Jean Damascene Sekamana wahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu gisirikare cy’u Rwanda,yahisemo guhatanira kuyobora FERWAFA ndetse arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iyi ntebe cyane ko amakuru agera ku Umuryango yemeza ko abari bashyigikiye Nzamwita Vincent mu matora aheruka bagera kuri 39, bamaze kuyoboka uyu mugabo.

Icyizere kiranganje kuri uyu mugabo ufite byinshi ahuriyeho na Degaulle

Bimwe mu byo Brig. Gen Jean Damascene Sekamana ahuriyeho na Degaulle ni uko bombi batanzwe nk’abakandida n’ikipe y’Intare yo mu cyiciro cya kabiri ndetse iyi ikaba ari ikipe ya 2 ya APR FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda.

Icya 2 aba bombi bahuriyeho ni uko uyu Brig. Gen Jean Damascene Sekamana mu rutonde yatanze rw’abo yifuza gukorana nabo naramuka atowe, ari bamwe nabo Nzamwita Degaulle yatanze mbere y’amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize nubwo byarangiye akuyemo kandidatire ku munota wa nyuma kubera impamvu ze bwite nkuko yabitangaje.

Degaulle ntiyishimiwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda igihe cyose amaze ayobora FERWAFA

Abantu Brig. Gen. Jean Damascene Sekamana yifuza ko bafatanya muri komite ye igihe yatorerwa kuyobora Ferwafa ni:

1. Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene (Intare FC) - Perezida
2. Habyarimana Matiku Marcel (Espoir FC_ Visi Perezida
3. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari
4. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing
5. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere
ry’umupira w’amaguru
6. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa
7. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore
8. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi
9. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play
10. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko

Rurangirwa Louis nta mahirwe menshi ahabwa

Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene agomba guhatana na Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi we watanzwe na La Jeunesse mu matora yo guhatanira kuyobora FERWAFA ateganyijwe Taliki ya 31 Werurwe 2018.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble uwayo

    ahubwo kuba bafite ibyo bahuriyeho kandi degaulle ukaba uvuga ko atishimiwe ndumva byakabaye bimubuza amahirwe

    2 months ago

Inzindi nkuru

Espagne n’Ububiligi birengagije abakinnyi bakomeye mu rutonde rwabo...

Amakipe y’ibihugu ya Espagne n’Ububiligi yamaze guhamagara abakinnyi...
21 May 2018 Yasuwe: 1070 0

Ubusumbane ku gahimbazamusyi ka CAF CC niyo ntandaro nyamukuru y’umusaruro...

Imwe mu mpamvu iri gutuma ikipe ya Rayon Sports iri kubura umusaruro muri...
21 May 2018 Yasuwe: 1787 0

Tchabalala yavuze ikintu gikomeye kiri gutuma Rayon Sports ititwara...

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala...
21 May 2018 Yasuwe: 1950 0

Mourinho yikomye bikomeye Lukaku na Fellaini banze gukina ku mukino wa...

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yikomye bamwe mu bakinnyi be barimo...
21 May 2018 Yasuwe: 712 0

Minnaert yatangaje impamvu isekeje ituma Rayon Sports inanirwa Etincelles...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko impamvu ikomeye ituma Rayon...
21 May 2018 Yasuwe: 2139 0

Sergio Ramos yasohoye indirimbo ya Rap yuzuyemo amagambo yo kwivuga...

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos...
21 May 2018 Yasuwe: 251 0