skol
fortebet

Icyateye Marcelo kuvunika umugongo ntarangize umukino wa Serbia cyamenyekanye

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Myugariro Marcelo w’ikipe ya Brazil wavunikiye mu mukino wahuje Brazil na Serbia ku wa 3 hashize iminota 10 gusa umukino utangiye,yavunwe na matora mbi yarayeho muri hoteli mbere y’uko uyu mukino uba.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa na muganga mukuru w’ikipe ya Brazil Rodrigo Lasmar,uyu musore yaryaye kuri matora mbi yo muri hoteri yo mu mujyi wa Moscow imugiraho ingaruka byatumye avunika umugongo umukino wabahuzaga na Serbia umaze iminota 9 utangiye asimburwa na Filipe Luis.

Nubwo Marcelo atarangije uyu mukino kubera uburiri bubi yaryamyeho bukamutera kuvunika umugongo,Brazil yatsinze Serbia ibitego 2-0 ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi aho izahura na Mexico ndetse biravugwa ko uyu musore azawukina.

Ibitekerezo

  • ntabwo ari 1/16 bagiyemo ni 1/8 mukosore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa