skol
fortebet

Icyatumye Girubuntu wasezeye umukino w’amagare kubera amaguru atareshya atabagwa

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, 2018 Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable yatangaje ko inama bagiriwe n’abaganga arizo zatumye umukobwa witwa Girubuntu Jeanne d’Arc w’imyaka 22 y’amavuko atajyanwa kubagwa amaguru ye atareshya nk’uko yabyifuzaga.
Kuya 17 Gashyantare uyu mwaka nibwo Girubuntu yasezeye burundu ku mukino w’amagare bitewe n’uburwayi avuga ko amaranye imyaka ibiri. Girubuntu yari mu cyivunjye cy’abakobwa bari bahagarariye U Rwanda basiganwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, 2018 Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable yatangaje ko inama bagiriwe n’abaganga arizo zatumye umukobwa witwa Girubuntu Jeanne d’Arc w’imyaka 22 y’amavuko atajyanwa kubagwa amaguru ye atareshya nk’uko yabyifuzaga.

Kuya 17 Gashyantare uyu mwaka nibwo Girubuntu yasezeye burundu ku mukino w’amagare bitewe n’uburwayi avuga ko amaranye imyaka ibiri. Girubuntu yari mu cyivunjye cy’abakobwa bari bahagarariye U Rwanda basiganwe ariko birangira batitwaye neza imbere y’ibindi bihugu bari bahatanye mu gusiganwa ku birometero 80.

Nyuma y’uyu mukino nibwo Girubuntu yahise atangaza ko asezeye kuri uyu mukino w’amagare yari yarihebeye ku mpamavu avuga ko ari iz’uburwayi buturuka ku kuba amaguru ye atareshaya akaba anyonga ababara (ashinjagira ashira).

Giribintu w’imyaka 22 y’amavuko yasezeye ku mukino w’Amagare

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko asezeye ku mukino yakundaga ariko ko byamugoraga cyane kunyonga kuko yaribwaga mu buryo bukomeye.Yagize ati “Ni irushanwa rya nyuma nkinnye, nkaba mpagaritse gusiganwa. Kuba mpagaritse si ukubera kubura imbaraga cyangwa nshaje ni ukubera ikibazo cy’uburwayi mfite kimaze igihe kinini, imyaka ibiri ni myinshi ntabasha kuvuzwa ngo nongere nkine uko bisanzwe none bikaba bigeze aho ntabakibasha no kurangiza isiganwa.”

Yakomeje agira ati “Nta kundi nzakomeza gufasha bagenzi banjye, haba mu kubagira inama no kubasangiza ku bunararibonye mfite. Ninjye mukinnyi abanyamahanga batinyaga, na Mosana (Umunya-Eritrea wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye) yarabivuze ko ari njye yatinyaga ariko amaze kumva ko ndwaye ahita avuga ati ‘ngiye gutsinda nta kabuza’.”

Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga Shampiyona ya Afurika; Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable yakomoje ku kibazo cya Giribuntu wasezeye ku mukino w’Amagare avuga ko yarangaranywe ariko Bayingana yemeza ko atari uburwayi uyu mukobwa afite ahubwo ko kuba atarabazwe byaturutse ku nama bahawe n’abaganga.

Bayingana ati :“Jeanne nta burwayi afite. Afite ikibazo kijyanye n’umubiri we agomba kuba yaravukanye. Ntabwo ari uburwayi bw’umuntu ni amaguru atareshya. Twaramuvuje uko dushoboye, tumujyana muri Faisal batubwira ko nta kindi babikoraho uretse kumuha akantu atiza mu nkweto gatuma amaguru areshya.”

Yungamo ati “Twabajije abaganga batubwira ko kumuvuza nta kundi uretse kumujyana hanze bakamubaga ariko nabwo ko bamubaze nta cyizere cyaba gihari ko yagaruka mu mukino w’amagare. Ubwo rero birasaba imyitwarire myiza kugira ngo amenye uko akoresha ako kantu ko gutiza mu nkweto ndetse akanagabanya ibiro […] murumva ko ari ibintu bijyanye n’abaganga twe nta kindi twabikoraho.”

Ikibazo cya Girubuntu wakinaga muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana cyamenyekanye mu 2015 ubwo yari ari mu kigo cy’imyitozo cy’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi mu Busuwisi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable

Photos: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa