skol
fortebet

Icyazanye Jeannot Witakenge mu Rwanda cyamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

• Kingi Bernard yahakanye amakuru yavugaga ko Witakenge yaje kuganira na Rayon Sports
• Witakenge yaje mu Rwanda mu kiriyo cya Katauti
• Rayon Sports irimo gushaka umutoza wungirije usimbura Katauti.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo havugwaga amakuru menshi ko uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports na APR FC Witakenge Jeannot yaje mu Rwanda kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo ababere umutoza mukuru usimbura Karekezi Olivier uri mu maboko y’ubugenzacyaha,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye aya makuru.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Rayon Sports Kingi Bernard yagiranye na Radio Authentic ku munsi w’ejo taliki ya 21 Ugushyingo 2017, yavuze ko Witakenge yaje mu Rwanda mu kiriyo cya Katauti ko ntaho bihuriye no gushaka akazi muri Rayon Sports.

Yagize ati “Oya nta biganiro twagiranye na Witakenge kuko yaje mu Rwanda gukura ikiriyo cya Ndikumana Hamad Katauti cyane ko bari baziranye.”

Kingi Bernard yavuze ko nta mutoza ikipe ya Rayon Sports iravuga nawe kuko umutoza bashaka ari umutoza wungirije aho bategereje umutoza mukuru Karekezi Olivier.

Yagize ati “Ntabwo turatangira kuganira n’abatoza kuko murabizi uyu mwaka tuzasohoka mu mikino ya CAF Champions League, niyo mpamvu tugomba kwitonda cyane ndetse kuba twagize amahirwe yo kudusubikira imikino biraduha umwanya wo gushishoza mu gushaka umutoza mwiza usimbura Katauti cyane ko tugitegereje Karekezi Olivier.”


Rayon Sports ishobora kuzongera gukina imikino ya shampiyona mu kwezi kwa kabiri cyane ko imikino yayo 4 yasabye ko isubikwa kubera ibihe bibi irimo ndetse ikipe y’igihugu ikaba igiye kwitegura imikino ya CECAFA na CHAN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa