skol
fortebet

Icyifuzo cya De Gaulle ku mutoza ukwiriye Amavubi cyakomye bamwe mu nkokora

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Amavubi agomba gutozwa n’umutoza ufata ikipe itazwi akayizamura akayigeza ku rwego rushimishije; rurimo kwitabira amarushanwa akomeye.
Ibyo ni ibigwi by’umutoza wabikoze ntabwo ari iby’uwakongera gushaka kwiga gutoza, akagira amahirwe yo kwihererwa Amavubi nkuko byavuzwe mu minisi ishize kuri Johnny Mckinstry uherutse guhambirizwa kubera kudatanga umusaruro. Byumvikana ko bitewe n’uwatangaje ibigwi by’uwo mutoza abatabifite bumva badakwiye Amavubi.
Si kera umutoza wa Amavubi azamenyekana kuko (...)

Sponsored Ad

Amavubi agomba gutozwa n’umutoza ufata ikipe itazwi akayizamura akayigeza ku rwego rushimishije; rurimo kwitabira amarushanwa akomeye.

Ibyo ni ibigwi by’umutoza wabikoze ntabwo ari iby’uwakongera gushaka kwiga gutoza, akagira amahirwe yo kwihererwa Amavubi nkuko byavuzwe mu minisi ishize kuri Johnny Mckinstry uherutse guhambirizwa kubera kudatanga umusaruro. Byumvikana ko bitewe n’uwatangaje ibigwi by’uwo mutoza abatabifite bumva badakwiye Amavubi.

Si kera umutoza wa Amavubi azamenyekana kuko ni muri icyi cyumweru nkuko itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ribitangaza.

iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bwa FERWAFA, buramenyesha Abanyarwanda, abakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane abakunzi b’ikipe y’igihugu(Amavubi) ko kubera umwiherero wahuje abayobozi ba FERWAFA n’aba MINISPOC wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ko batabonye igihe gihagije cyo kuvugana na bamwe mu batoza batoranyijwemo ushobora kuzavamo uzatoza ikipe Nkuru y’Iguhugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) nk’uko bari babibasezeranyije.


Abanyarwanda baheruka ibyishimo kera

Ferwafa iratangaza ko Umutoza w’ikipe Nkuru y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Amavubi) azamenyekana mu ntangiriro muri iki cyumweru.”

Aha ni ho Abanyarwanda bateze amaso niba amateka atazongera kwisubira Abanyarwanda bakishyura umutoza udashoboye cyangwa se niba bazabona umutoza urenza ibigwi cyangwa agasigira n’a Ratomir Dujković wasigaye mu mitwe yabo nyuma yuko ajyanye u Rwanda muri CAN ya 2004, akaba umutoza ukoze amateka mu mupira w’amaguru kurusha abandi kuva u Rwanda rwabaho.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Degaule yabajijwe n’ikinyamakuru Supersport, umutoza ubereye u Rwanda. Uwo mutoza ndetse byumvikana ko abaye ari muri 52 basabye gutoza Amavubi yahita ahabwa izo nshingano zitoroshye zo gukiza Abanyarwanda ikiniga bafite cyo guhora batsindirwa iwabo, ntibagire n’amarushanwa akomeye bitabira.

Yayisubije atya “ Inzozi zanjye ni ukubona umutoza umeze nka Lucio Antunes. Yafashe Cap Vert ari ikipe yo hasi ayigira imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika, yabishimiwe na Fifa.”

Nzamwita yakomeje avuga ko uwo mutoza yafashije iyo kipe ikomoka mu gihugu gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 500 kugera kuri byinshi birimo no kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, akavuga ko byaba akarusho kubikora mu gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 12.


Amavubi azongera kugarurira ibyishimo Abanyarwanda ryari?

Mu batoza basabye gutoza u Rwanda, uko ari 52 hazatoranywamo umwe, amakuru acicikana ni uko Ferwafa ishobora kuba yaratoranyije abatoza 5 nabo bazatoranywamo umwe uzasimbura Johnny McKinstry wirukanywe muri Kanama 2016.

Uwo mutoza uzatoranywa muri urwo rutonde rwatangiye ari runini, ruriho abazwi muri Afurika no mu Rwanda, barimo nka George Leekens wahoze utoza Algerie, Samson Siasia wo muri Nigeria, Paul Put, Peter Butler ndetse na Didier Gomes da Rosa wahoze utoza Rayon Sports.

Gutoranya muri batanu bakomeje gukomozwaho biteganyijwe muri iki cyumweru, ari nabwo uwujuje ibisabwa azatangazwa.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa