skol
fortebet

Icyihishe inyuma yo kuba FEZABET itakigaragara ku myenda ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Rayon Sports yatangiye kwica amasezerano yagiranye n’umuterankunga wayo FEZABET nyuma yo kumvikana ko izajya ibamamaza ku myenda no ku byapa byo ku kibuga,bikaba bitagikorwa. Ku mukino wahuje Rayon sports na LLB yo mu Burundi muri CAF Champions League,iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yagaragaye yambaye imyenda mishya itariho izina FEZABET kandi mu masezerano aba bombi bagiranye tariki 19 Nzeri 2017 yarimo ko bazabamamaza ku myenda ndetse no ku (...)

Sponsored Ad

Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Rayon Sports yatangiye kwica amasezerano yagiranye n’umuterankunga wayo FEZABET nyuma yo kumvikana ko izajya ibamamaza ku myenda no ku byapa byo ku kibuga,bikaba bitagikorwa.

Ku mukino wahuje Rayon sports na LLB yo mu Burundi muri CAF Champions League,iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yagaragaye yambaye imyenda mishya itariho izina FEZABET kandi mu masezerano aba bombi bagiranye tariki 19 Nzeri 2017 yarimo ko bazabamamaza ku myenda ndetse no ku byapa byo muri stade.

FEZABET yari yakoze imyenda iriho izina ryayo

SKOL yababajwe no kumva ko Rayon Sports yemereye FEZABET kuzabamamaza ku myenda imbere, niko kwegera ubuyobozi bwari buhagarariwe na Gacinya bagirana ibiganiro byarangiye bumvikanye ko SKOL ariyo igomba kujya imbere gusa ntibyahita bishyirwa mu bikorwa kuko imyenda Rayon Sports yambaraga yari yarayihawe na FEZABET.

Rayon Sports yambaye imyenda mishya itariho FEZABET ku mukino wa LLB

Fezabet yashyizwe ku ruhande muri iyi minsi ndetse nticyamamazwa nkuko biri mu masezerano yagiranye na Rayon Sports akaba ariyo mpamvu yifuza ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

FEZABET ntikigaragara ku myenda ya Rayon Sports

Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Muvunyi Paul bwifuza kurandura buri kintu cyose cyakozwe n’ubwa Gacinya ariyo mpamvu bwarwanyije Karekezi Olivier wazanywe nawe muri Rayon Sports bikarangira ahisemo kwigendera.

Rayon Sports yahawe miliyoni 10 na FEZABET mu mwaka wa mbere, ariyo yaguzwemo umusore Mukunzi Yannick yiyongeraho 2 cyane ko yaguzwe miliyoni 12.

FEZABET yambarwaga mu myitozo

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine yo kwamamaza n’iyi sosiyete yo gutega ku mikino ya Fezabet aho yagombaga kuzabona miliyoni 305 FRW, ndetse buri kwezi igahabwa arenga miliyoni 5 FRW, none birangiye bijemo akavuyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa