Kigali

Icyitezwe mu isubukurwa ry’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 24 September 2017 Yasuwe: 4880

Ku munsi w’ejo nibwo umukino wa Super Cup wabaga aho waje gusubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’aho umuriro wabuze kuri stade hagashira iminota irenga 40 utaragaruka byatumye umusifuzi w’umukino Twagirumukiza Abdulkarim ndetse na Komiseri bahitamo kuwusubika ndetse biravugwa ko umukino ushobora gutangira bushyashya.

Nyuma yo gusubika uyu mukino abayobozi b’amakipe yombi binjiranye mu rwambariro n’abasifuzi kugira ngo bafatire icyemezo hamwe gusa nyuma y’aho FERWAFA yashyize hanze itangazo ryemeza ko ibizakurikiraho abanyarwanda barabimenyeshwa mu masaha 48 ari imbere gusa bashyiraho ko nubwo nta tegeko rigenga iyi Super cup hazakoreshwa ingingo ya 38 y’igice cya 6 yagombaga gukurikizwa iyo aba ari shampiyona.

Ingingo ya 38 y’igice cya 6 ivuga ku bijyanye no gusubika no gusubukurwa ku mukino mu gace karyo ka kane kavuga ko “Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, uzongera usubirwemo wose kuri icyo kibuga. Itariki umukino uzakinwaho bizagenwa na komisiyo ya FERWAFA ishinzwe gutegura amarushanwa aho igomba guterana mu gihe kitarenze amasaha 48 kugira ngo yemeze umunsi umukino ugomba gukinirwaho na byinshi bizakurikizwa”.

Ibi bivuga ko uyu mukino mu nama ya FERWAFA bashobora kwemeza ko umukino usubirwamo ndetse guhera kuri 0 bikaba igihombo kuri Rayon Sports yari ifite ibitego 2 ku busa. Biravugwa ko Rayon Sports iramutse ibyanze ,igikombe cyahabwa APR FC maze Rayon Sports igashakirwa ibihano bikarishye.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kagina@gmail.com

    Ibyabaye ntawe utazi ubusobanuro bwabyo. Nibarangize deal, igikombe bagihe uwagiteguriwe na mbere y’uko Irushanwa riba. None se moteri izima aruko igitego kinjiye, ubwo icyo mutumva ni iki? Bareke kudutesha umwanya, nibatange igikombe kuko niyo umukino wasubirwamo, ntacyo byamara kuko uwabikoze ntaho yagiye.

    September 2017
  • chat_bubble HABINEZA YUSUFU

    FERWAFA yo yanze ibyifuzo by’ama equipe ko umukino wagumishwa ku masaha yateganijwe mu mabwiriza yayo y’iri rushanwa ikanga, yo izahanishwa iki?

    September 2017
  • chat_bubble KAREKEZI

    Abantu benshi barakeka ko hari abantu batumye Generators zitanga amashanyarazi zihagarara,kugirango umukino uzasubirwemo,bamaze kubona ko APR idashobora kwishyura ibitego 2.

    September 2017

Inzindi nkuru

Rayon Sports yaregeye FERWAFA umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwishimiye ibyemezo by’umusifuzi wo ku...
13 December 2018 Yasuwe: 1045 0

Gafotozi yafotoye ifoto igaragaza igitsina cy’ umugabo mu ikipe y’ abagore ya...

Ikipe y’ abagore ya Nigeria ni imwe mu makipe y’ abagore buri kipe y’...
13 December 2018 Yasuwe: 1126 0

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye abavuze ko yitwaye nabi mu...

Umwami wa UEFA Champions League,Cristiano Ronaldo yatangaje ko nubwo...
13 December 2018 Yasuwe: 777 0

Thomas Muller yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera umugeri uteye...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Thomas Muller yaraye ahawe ikarita itukura...
13 December 2018 Yasuwe: 1425 0

Umukunzi wa Maradona yamukoreye ubugome burenze nyuma yo guhagarika...

Diego Maradona wamamaye mu mupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe bwatumye...
13 December 2018 Yasuwe: 1687 1

Umunyezamu Bashunga Abouba yatewe n’abagizi ba nabi nyuma yo gutsindwa na...

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports,Bashunga Abouba yatewe n’abagizi ba nabi...
13 December 2018 Yasuwe: 3100 3