skol
fortebet

Icyo Tour du Rwanda yamariye bamwe mu bakinnyi bayitabiriye

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

• Tour du Rwanda yafashije abakinnyi batandukanye kugera ku rwego mpuzamahanga
• Kuva yaba mpuzamahanga mu mwaka 2009 yafashije abakinnyi batandukanye gukina amarushanwa akomeye arimo na Tour de France.
• Tour du Rwanda izatangira ku cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2019 irangire ku ya 19 ugushyingo

Sponsored Ad

Tour du Rwanda n’irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda aho ryashyizwe ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2009 n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ku rwego rwa 2.2.

Kuva iri rushanwa ryaba mpuzamahanga abakinnyi baturutse hirya no hino bagiye baryitabira aho bamwe banagize ama hirwe akomeye yo kwerekeza mu marushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwa mbere nka Tour de France ,Giro d’italia na Vuelta a Espana.

Mu bakinnyi batejwe imbere n’iri siganwa harimo umusore Luis Meintjes kuri ubu uri mu bakinnyi beza bazi kuzamuka dore ko amaze imyaka 2 yikurikiranya aza mu bakinnyi 10 ba mbere muri Tour de France.Hari kandi abasore nka Daniel Tklehaimanot,Natanael Berhane ,Merhawi Kudus,Grmay Tsgab,Kiel Rejnen n’abandi.

1. Louis Mentjes

Uyu musore yigaragaje cyane muri Tour du Rwanda ya 2013 ndetse arangiza ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange.

Uyu musore nk’abandi banyafurika y’Epfo bose yazamukiye muri MTN Qhubeka ariko kubera kwitwara neza muri Tour du Rwanda byamuhaye amahirwe yo guhabwa amasezerano ndetse no kwitabira amarushanwa akomeye yo ku mugabane w’I Burayi.

Uyu niwe mukinnyi Tour du Rwanda yashyize ku gasongero kurusha abandi kuko mu mwaka wa 2016 yerekeje mu ikipe ya Lampre Merida aho yakoreye amateka akomeye arimo kwitwara neza mu marushanwa akomeye nka Tour de France cyane ko yabashije kurangiza ku mwanya wa 8 ku rutonde rusange muri 2 ziheruka kuba.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bamaze kuba ubukombe mu bakinnyi bazamuka dore ko amarushanwa akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi amaze kuyitabira ndetse anayitwaramo neza.

Ubu yagarutse muri Dimension Data aho iyi kipe igiye kumucungiraho mu guhatana ku rutonde rusange mu marushanwa akomeye nka Tour de France ,Giro d’Italia na La Vuelta.

2. Kiel Reijnen

Uyu munyamerika watwaye Tour du Rwanda ya 2011 akoze agashya ko kwegukana 3 ndetse n’agace ka mbere gakinwa n’umuntu ku giti cye (Prologue),nawe Tour du Rwanda yaramuzamuye kuko kuri ubu akina mu ikipe ya Trek segafredo nk’umufasha w’umusore John Degenkolb mu marushanwa atandukanye( races ,Classics).
Uyu musore ameze neza muri iyi kipe ndetse akunda kwitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rwa mbere ku isi cyane cyane ahatambika (sprints).

3. Daniel Teklehaimanot

Uyu mugabo w’umunya Eritrea watwaye Tour du Rwanda ya 2010 nawe ni umwe mu bakinnyi bazamuwe n’iri rushanwa kuko mu mwaka wa 2015 yabashije kwitabira Tour de France ndetse we na mugenzi we Merhawi Kudus bakoze amateka yo kuba abirabura ba mbere baabshije kwitabira iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi.

4.Merhawi Kudus

Uyu munya Eritrea ukiri muto nawe yazamuwe na Tour du Rwanda dore ko yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto watwaye agace muri Tour du Rwanda mu mwaka wa 2010 aho kaje gukurwaho na valens Ndayisenga.
Uyu musore nawe ukina muri Dimension Data hamwe na Daniel,akomeje kwitabira amarushanwa yo ku rwego rwa mbere dore ko uyu mwaka yabashije kuza ku mwanya wa 2 ku gace ka gatanu kegukanwe na Alexey Lutsenko.

5.Tsgabu Grmay

Uyu munya Ethiopia wakinnye Tour du rwanda ya 2010 ndetse akarangiza ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange,iri rushanwa ryamwubakiye izina kuko ryamufashije gushakishwa n’amakipe akomeye cyane ko kugeza ubu amaze gukina mu makipe akomeye nka Lampre Merida,Bahrain Merida ubu akaba yaramaze gusinyira ikipe ya Trek Segafredo.

6.Adrien Niyonshuti

Uyu munyarwanda wabaye uwa mbere wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga ,yazamuwe cyane na Tour du Rwanda kuko MTN Qhubeka yashimye urwego yariho bigendeye kuko yagiye yitwara muri Tour du Rwanda aho kuri ubu ari gukina mu marushanwa yo ku rwego rw’isi aho uyu mwaka yakinnye irushanwa ribanziriza Tour de France rya Criterium du Dauphine.

Abandi bakinnyi bazamuwe na Tour du Rwanda ni Natanael Berhane nawe wakinnye La Vuelta,Debessay Mekseb nawe ukomeje kwitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rw’isi mu ikipe ya Dimension Data ,abanyarwanda batandukanye nka Valens Ndayisenga,Jean Bosco Nsengimana babashije gukina mu makipe mpuzamahanga n’abandi batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa