skol
fortebet

Icyo ukwiye kumenya kuri CECAFA imwe rukumbi u Rwanda rwatwaye muri 1999

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hari kuba CECAFA ihuza ibihugu iri kuba ku nshuro ya 39 aho ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutera intambwe iyisohora muri iri rushanwa yitabiriye mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha ikabera muri Maroc. Amavubi ntiyahiriwe n’imikino ya CECAFA
Nubwo u Rwanda rumaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 6 (2003, 2005, 2007, 2009, 2011, 2015), rwashoboye kwegukana CECAFA inshuro imwe rukumbi mu mwaka wa 1999 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 2 ariyo (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi hari kuba CECAFA ihuza ibihugu iri kuba ku nshuro ya 39 aho ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutera intambwe iyisohora muri iri rushanwa yitabiriye mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha ikabera muri Maroc.

Amavubi ntiyahiriwe n’imikino ya CECAFA

Nubwo u Rwanda rumaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 6 (2003, 2005, 2007, 2009, 2011, 2015), rwashoboye kwegukana CECAFA inshuro imwe rukumbi mu mwaka wa 1999 aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 2 ariyo Rwanda A yari ikomeye ndetse ifite abakinnyi b’indobanure mu gihe Rwanda B yo yari ikipe ya kabiri itarahabwaga amahirwe na benshi ariko ikora ibyo benshi batakekaga aba ariyo yegukana igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rufite.

Iyi CECAFA yagombaga kwakirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 1998 ariko yigizwa inyuma kubera impamvu y’amatora ya FIFA aha hakaba hari hashize imyaka 4 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye ndetse iri rushanwa ryahawe u Rwanda mu rwego rwo kwifashisha ruhago mu rwego rwo kunga Abanyarwanda.

Mbere y’uko irushanwa riba,abakinnyi batoranyijwe kujya muri aya makipe yombi bagiye gukorera umwiherero mu ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kwinjira neza muri iri rushanwa ryari ribaraje ishinga.

Nubwa Rwanda A ariyo yahabwaga amahirwe icyo gihe,mu Rwanda hari abakinnyi bakomeye ndetse n’ikimenyimenyi ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutwara igikombe cya CECAFA y’amakipe muri Zanzibar.

Uganda niyo imaze gutwara CECAFA nyinshi (14)

Rwanda B itarahabwaga amahirwe n’ubundi yazamutse ku giceri mu itsinda rya kane nyuma y’aho yakurikiye Kenya yari iya mbere gusa ntiyatenguha abanyarwanda kuko muri ¼ yatsinze Ethiopia igitego 1-0.

Amakipe y’u Rwanda yombi yageze muri kimwe cya kabiri gusa Rwanda A ihura n’akaga isezererwa na Kenya kuri penaliti 4-1 mu gihe Rwanda B yo yisengereye Uburundi ibunyabika ibitego 2-1.

Ku mukino wa nyuma,ikipe ya Rwanda B yagombaga kwesurana na Kenya bari bahuriye mu itsinda rya kane.

Imbere ya Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika icyo gihe,na General Major Paul Kagame wari Vice prezida ndetse n’imbaga y’abafana bari buzuye stade Amahoro, Rwanda B yihereranye Kenya iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Juma Munyaneza watsinze agashinguracumu.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Ishimwe Jean Claude,Mulonda Jean Pierre, Rusanganwa Fredy (C),Nshizirumgu Hubert Bebe,Munyaneza Juma,Sibo Abdul, Habimana Sosthene,Ndindiri Mugaruka,Mupimbi Yves, Habimana Batu na Gishweka Faustin.

Abasimbura : Nsengiyumva Hassan,Achlaf Munyaneza,Mwanza Claude, ,Bagumaho Hamisi,Ntagwabira Jean Marie,Lomami Jean na Claude Habimana.
Umutoza yari Nando vakalero na Kanyankore Gilbert Yaounde.

Rwanda B yahawe gikombe n’ibahasha irimo amadolari y’Amerika ibihumbi 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa