Kigali

Idris Elba niwe watowe nk’umugabo ukurura abagore mu bantu bari ku isi bose [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 3301

Umwongereza witwa Idris Elba usanzwe akina amafilimi niwe watowe n’ikinyamakuru People Magazine nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose ku isi.

Mu rutonde rw’abagabo 100 iki kinyamakuru cyakoze,uyu mugabo w’imyaka 46 niwe wanikiye abandi,atorwa nk’umugabo ukurura abandi bose.

Uyu mwirabura uvuka kuri se ukomoka muri Ghana na nyina uvuka muri Sierra Leone,yigaranzuye ubundi byamamare bizwiho gukundwa n’abagore nka David Beckham,Cristiano Ronaldo n’abandi benshi.

Idris Elba ni umwe mu ba star ba Hollywood bazwi cyane kubera ukuntu azi kwigana imivugire y’abantu bitewe n’igihugu bakomokamo.

Idris Elba yabaye umugabo wa 33 utowe n’iki kinyamakuru,nyuma y’amazina akomeye nka Blake Shelton, Adam Levine, Denzel Washington na George Clooney.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Elba yavuze ko nawe hari igihe yireba mu ndorerwamo akabona ko ari mwiza.

Yagize ati “Nirebye mu ndorerwamo,ndavuga nti “uri mwiza cyane ndetse urakurura abagore uyu munsi.”Mbabwije ukuri ibi bintu byanshimishije cyane.Byantunguye.”

Elba yasohotse ku gifubiko cy’iki kinyamakuru ndetse benshi bemeranyije n’iki kinyamakuru ugereranyije n’impaka zavutse ubwo hatorwaga Dwayne Johnson muri 2016.

Idris Elba afite abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 16 n’umuhungu w’imyaka 4,ku bagore 2 batandukanye ndetse kuri ubu aritegura kurushinga n’umukunzi we witwa Sabrina Dhowre.

Idris Elba yakinne filimi nyinshi zirimo Mandela: Long Walk to Freedom, Pacific Rim, Beast of No Nation, several Marvel Universe’ Avenger films, Prometheus,n’izindi.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe ya Real Madrid yasinyishije umukinnyi wakuriye muri Fc Barcelone...

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Takefusa Kubo ufatwa nka Messi...
14 June 2019 Yasuwe: 3925 0

Abafana ba Real Madrid baririmbye izina ry’umukinnyi bifuza ko ubuyobozi...

Mu muhango wo kwereka abafana kabuhariwe Eden Hazard,ubuyobozi bw’ikipe ya...
14 June 2019 Yasuwe: 4812 0

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa,...
14 June 2019 Yasuwe: 1481 0

Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden...

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko...
14 June 2019 Yasuwe: 2949 0

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Marines FC mu gihe APR FC yababajwe...

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutera intambwe itajegajega mu gikombe...
13 June 2019 Yasuwe: 6460 2

Abafana ba Manchester United bababajwe cyane na gahunda y’imikino ya Premier...

Abafana ba Manchester United bemeje ko umutoza wabo,Ole Gunnar Solskjaer,...
13 June 2019 Yasuwe: 4189 0