skol
fortebet

Ifoto y’umunsi : Madame Jeannette Kagame yafotowe ari gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Nyakanga 2018 . Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri Siporo ngarukakwezi aho bakora imyitozo ngororamubiri ndetse no kujyenda urujyendo rw’amaguru. Kuri iyi nshuro benshi batunguwe no kubona Madame Jeannette Kagame ari gukina umupira w’amaguru, mu gihe abantu benshi batari bazi neza ko azi gukina uyu mukino.
Twabibutsa ko Taliki ya 17 Kamena 2018 . Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nawe yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Nyakanga 2018 . Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri Siporo ngarukakwezi aho bakora imyitozo ngororamubiri ndetse no kujyenda urujyendo rw’amaguru.

Kuri iyi nshuro benshi batunguwe no kubona Madame Jeannette Kagame ari gukina umupira w’amaguru, mu gihe abantu benshi batari bazi neza ko azi gukina uyu mukino.

Twabibutsa ko Taliki ya 17 Kamena 2018 . Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nawe yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali gukora siporo rusange aho yabibukije abari aho ko siporo ifasha mu gufata neza umubiri ndetse n’ubwonko.

Yagize ati “Ndashimira buri wese witabiriye umunsi wahariwe siporo mu Mujyi wa Kigali ‘Car Free Day’. Tugomba kubigira iby’igihe kirambye. Ubuzima n’izindi nyungu nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Birashimishije kubona uko umunsi wahariwe siporo wageze ku ntego kandi ukomeje kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose.”

Tariki 3 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yifatanyije nanone n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi, aho yasabye ko yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.
REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa