skol
fortebet

Ifoto ya Kagere Meddie igaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Simba SC n’Amavubi,Kagere Meddie yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ifoto igaragaza ukuntu yakoze umubiri ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Kagere Meddie wagiye yibasirwa n’abakunzi ba ruhago ko ashaje,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto igaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane.

Kagere Meddie yatangaje ko atitaye ku bantu bamwita umusaza ndetse ibikorwa bye mu kibuga aribyo bizajya bibacecekesha bakamusingiza.

Kagere Meddie ari mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda no mu karere kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego ndetse no gukinana na bagenzi be.

Kagere yatsindiye Amavubi igitego mu mukino yatsinzwemo na Cote d’Ivoire ibitego 2-1 kuri stade ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa