skol
fortebet

Ifoto ya Zlatan Ibrahimovic yigereranya n’ingagi yatangaje abantu

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United umunya Sweden Zlatan Ibrahimovic yatunguye abantu bamukurikirana ku rubuga rwa Instagram ubwo yafataga ifoto ye akayihuza n’iyi ingagi izwi cyane yitwa King Kong .
Uyu musore wavunitse mu mpera ya shampiyona ishize aho bivugwa ko azongera kugaruka mu kibuga umwaka utaha yakoresheje iyi foto mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko ari gukora imyitozo ikomeye kugira ngo abashe kuzagaruka mu kibuga aryana cyane ko atajya asiba gutaha izamu iyo (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United umunya Sweden Zlatan Ibrahimovic yatunguye abantu bamukurikirana ku rubuga rwa Instagram ubwo yafataga ifoto ye akayihuza n’iyi ingagi izwi cyane yitwa King Kong .


Uyu musore wavunitse mu mpera ya shampiyona ishize aho bivugwa ko azongera kugaruka mu kibuga umwaka utaha yakoresheje iyi foto mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko ari gukora imyitozo ikomeye kugira ngo abashe kuzagaruka mu kibuga aryana cyane ko atajya asiba gutaha izamu iyo ari muzima.

Ibrahimovic w’imyaka 35 yavunitse mu kwezi kwa kane ubwo ikipe ya Manchester United yakinaga n’ikipe ya Anderlecht mu mikino ya EUFA Europa League akaba yagaragaje ko ameze neza ndetse yiteguye kugaruka.


Kugeza kuri ubu Zlatan Ibrahimovic warangije umwaka w’imikino ushize atsindiye Manchester United ibitego 28 ntabwo arongererwa amasezerano muri iyi kipe aho byitezwe ko ubuyobozi bwayo buzayamwongerera nakira neza akazasinya amasezerano y’amezi 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa