Kigali

Igihe Real Madrid izagurira Kylian Mbappe cyamaze kumenyekana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 4397

Real Madrid ikomeje kwiyubaka cyane muri uyu mwaka,ntiyiteguye kugura rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe muri uyu mwaka kubera ko agifite amasezerano maremare ikaba yafashe umwanzuro wo kuzamugura mu mpeshyi itaha.

Real Madrid iracyafite gahunda yo kugura umukinnyi ukomeye cyane buri mwaka,ikaba ariyo mpamvu yiyemeje ko mu mwaka w’imikino utaha izawutangirana na Kylian Mbappe nyuma yo kugura Eden Hazard uyu mwaka.

Mbappe w’imyaka 20 yatunguye benshi mu kwezi gushize ubwo yavugaga ko ahazaza he ahabona mu yindi kipe nyuma yo guhembwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bufaransa.

Umutoza Zidane akunda cyane Kylian Mbappe ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Real Madrid bwamusezeranyije kuzamugura mu mwaka utaha.

Real Madrid irashaka ko Mbappe yagira uruhare mu gusaba kuva mu ikipe ya PSG, ariyo mpamvu yahisemo kuzamugura umwaka utaha.

Real Madrid yizeye ko Mbappe azanga kongera amasezerano mu ikipe ya PSG kugira ngo izamugure biyoroheye cyane.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi...

Mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ya Bugesera FC na...
18 October 2019 Yasuwe: 1370 0

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa igiye...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na...
18 October 2019 Yasuwe: 2135 0

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora gukoresha ahangana...

Umutoza Mashami Vincent w’ikipe y’igihugu Amavubi n’abamwungirije basoje...
18 October 2019 Yasuwe: 1760 0

Umutoza wa Ethiopia yamenye ibanga rizamufasha gutsindira Amavubi I...

Umutoza wa Ethiopia Abraham Mebratu, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye...
18 October 2019 Yasuwe: 1520 0

Umukino wa El Clasico wasubitswe kubera gutinya imyigaragambyo yo mu mujyi...

Umukino ukomeye wa Barcelona na Real Madrid wari uteganyijwe kuba kuwa 26...
18 October 2019 Yasuwe: 1088 0

Uruganda rukora sima Nyarwanda rugiye gutuma inzozi z’abana bamamaye nka...

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima Nyarwanda rwa Cimerwa, bwatangaje ko...
18 October 2019 Yasuwe: 2002 0