skol
fortebet

Igishushanyo abanyamisiri bakoreye Mohamed Salah cyateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Abanyamisiri basekeje benshi mu bakunzi ba ruhago kubera igishushanyo (Statue) kibi cyane bakoreye rutahizamu wabo Mohamed Salah mu rwego rwo kumuha agaciro kubera ibyo yagejeje ku ikipe y’igihugu.

Sponsored Ad

Ku cyumweru taliki ya 04 Ugushyingo uyu mwaka nibwo Abanyamisiri bashyize hanze iki gishushanyo ariko ubutumwa bwagikurikiye nibwo bwatangaje benshi kubera ukuntu gikozwe nabi ndetse nta buhanga buhambaye bwagishyizweho nkuko icyakorewe Cristiano Ronaldo kimeze.

Iki gishushanyo cyakozwe n’umugabo witwa Mai Abdel Allah,cyakorewe Mohamed Salah mu rwego rwo kumushimira ko yabaye urugero rwiza mu kwitanga ndetse no guharanira gutsinda aho yagikoze mu gihe kingana n’ukwezi.

Abafana bamwe bavuze ko iki gishushanyo kimeze nk’umwana w’imyaka 8 kidahesha agaciro Mo Salah mu gihe abandi bo bavuze ko nta buhanga cyakoranywe.

Abakunzi ba ruhago bavuze ko ntaho gihuriye nicyo abanya Portugal bakoreye Cristiano Ronaldo mu gace avukamo ka Madeira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa