Kigali

Igitego kimwe kibujije amahirwe Amavubi yo kwerekeza muri CHAN 2018

Imikino   Yanditswe na: 19 August 2017 Yasuwe: 356

Ikipe y’igihugu Amavubi ntako itagize ngo yishure ibitego 3-0 yatsindiwe muri Uganda byatumye ibura amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 nubwo yabashije kubona ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 19 Kanama 2017.

Amavubi yatangiye uyu mukino ubona ashaka kwishyura ibi bitego ndetse akarenzaho kugira ngo abashe gusezerera Uganda ibintu byabahiruye kuko baje kubona igitego cya mbere ku munota wa 09 w’umukino cyatsinzwe na Yannick Mukunzi.

Ibintu byakomeje guhira aba basore bari bariye karungu maze ku munota wa 15 Manzi Thierry ashyiramo igitego cya kabiri cyahaye icyizere abafana b’Amavubi bari I Nyamirambo barafana karahava.

Igice cya mbere cyarangiye ari 2 by’Amavubi ku busa bwa Uganda byatumye ikipe ya Uganda iza mu gice cya kabiri ije kugarira abasore b’Amavubi bakomeza gusatira biranga biba iby’ubusa umukino urangira ku bitego 2-0 Uganda ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN itsinze u Rwanda ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Icyagaragaye ku mukino w’uyu munsi ni uko ikipe y’u Rwanda yaje ifite gahunda kuko guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma wabonaga bafite ubushake bwo gutsinda bakerekeza mu mikino ya CHAN 2018 ni ubwo byarangiye bitabakundiye .

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda: Ndayishimiye Eric ’Bakame (1) (C), Iradukunda Eric (14), Kayumba Soter (15), Manzi Thierry (17), Nsabimana Aimable (16), Imanishimwe Emmanuel (3), Mukunzi Yannick (6), Bizimana Djihad (4), Muhire Kevin (10), Nshuti Dominique Savio (11) na Biramahire Christophe Abedy (7).

Uganda: Watenga Isma Bin Abdul (19), Muwanga Benard (4) (C), Wakiro Nico Wadada (14), Muleme Isaac (2), Awany Dennis Timothy (5), Musamali Paul (15), Karisa Milton (16), Waiswa Moses (6), Derrick Nsibambi (11), Mutyaba Muzamiru (10), Kagimu Shafik (8).

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kwitwara neza kwa Areruya kwamufashije kwigaranzura ibihangange ku isi mu...

Areruya Joseph umaze iminsi yesa imihigo hirya no hino muri...
21 February 2018 Yasuwe: 628 0

Karekezi yatangaje amayeri ari bumufashe gusezerera LLB

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko ku mukino...
21 February 2018 Yasuwe: 2095 1

Kwizera Pierrot arayobora bagenzi be mu mukino wo gupfa no gukira

Kabuhariwe Kwizera Pierrot yahawe ububasha bwo kuyobora bagenzi be mu...
21 February 2018 Yasuwe: 1211 0

Imyanzuro ya FIFA ishobora gutera u Rwanda igihombo gikomeye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yihanije igihugu cya...
21 February 2018 Yasuwe: 2940 0

Messi yakuyeho agahigo kabi yari afite kuri Chelsea FC

Rutahizamu Lionel Messi yakuyeho agahigo kabi yari afite ko kumara iminota...
21 February 2018 Yasuwe: 834 0

APR FC itsindiye Anse Reunion mu rugo ishimangira guhura na...

Ikipe ya APR FC itsindiye ikipe ya Anse Reunion iwayo muri Seychelles...
20 February 2018 Yasuwe: 1165 0