skol
fortebet

Ikibazo cyari cyaratumye umunyezamu Kimenyi Yves adakina umukino wa Ethiopia n’Amavubi cyakemutse

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon Sports, Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’ibyangombwa ntakine umukino wa Ethiopia kuri ubu cyakemutse aho yamaze gukorerwa passport nshya.

Sponsored Ad

Ubwo Amavubi yajyaga gukina na Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ’CHAN’, ni bwo byagaragaye ko Kimenyi afite imyorondoro itandukanye.

Akiri muri APR FC yakiniraga ku byangombwa bivuga ko yavutse tariki ya 13 Ukwakira 1992 ari nabyo yakoreshaga mu ikipe y’igihugu, ukaba umwirondoro muri CAF na FIFA bafite.

Ajya muri Rayon Sports habayeho gufata passport nshya maze isohoka yabditseho ko Kimenyi Yves yavutse10 Ukwakira 1996.

Ibi byatumye atifashishwa kuri uyu mukino kuko byari gutuma u Rwanda rushobora no guterwa mpaga iyo akina.

Yatangiye gushaka uburyo yabona ibyangombwa by’umwimerere, uyu musore yemereye itangazamakuru ko uyu munsi yahamagajwe ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe passport nshya.

Nta gihindutse nyuma yo kubona ibi byangombwa ni we uzafata umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Ethiopia mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa