Kigali

Ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe na SKOL cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Uwacu

Imikino   Yanditswe na: 30 September 2017 Yasuwe: 2567

Ku munsi w’ejo taliki ya 29 Nzeri 2017 nibwo hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL ari narwo muterankubga w’imena w’iyi kipe, ikibuga cyafunguwe na Minisitiri wa Siporo Uwacu Julienne ndetse n’umuyobozi wa SKOL Ivan Wulffaert.

Iki kibuga SKOL yacyubatse mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na siporo muri rusange aho iki kibuga kizafasha abakiri bato kuzamura impano zabo nkuko umuyobozi mukuru w’uru ruganda Ivan Wulffaert ubwo bari muri uyu muhango ku munsi w’ejo.

Minisitiri uwacu Julienne mu izina rya guverinoma y’u Rwanda yashimiye uru ruganda ubufasha rukomeje gutanga mu kubaka siporo mu Rwanda ndetse no gukomeza gukomeza gufasha leta guteza imbere imikino.

Umuyobozi wa SKOL yatangaje ko iki kibuga ari icyi imyitozo gusa ko nta marushanwa azakiberaho cyane ko uko bacyubatse kitashobora kwakira imikino ihuruza abafana benshi.

Iki kibuga cya SKOL cyubatse mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya,kikaba gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 67, kikaba cyenda kungana n’icya Santiago Bernabeu cyo gifite uburebure bwa metero 120 ku bugari bwa metero 90.

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble BEMERIKI JACOB

  Kuba BRALIRWA na SKOL bacuruza INZOGA,ntabwo bishimisha abiyita ko ari “ABAKOZI B’IMANA”.Bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Igitangaje nuko nta hantu na hamwe Bible yigisha ko inzoga ari icyaha.Abantu bapfa kubyemera gusa kubera ko,nubwo bose batunga Bible,ntabwo baba bazi ibyo ivuga.Dore uko Bible ivuga ku byerekeye VINO n’INZOGA.
  Imana itubuza kunywa VINO nyinshi “kugirango tudasinda”.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Imana ubwayo,itegeka abantu kunywa VINO n’INZOGA.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Mwese muzi ko na YESU yatanze VINO mu bukwe bw’i KANA.Nyamara abiyita “abakozi b’imana”,bavuga ko atari VINO ahubwo ari UMUTOBE.Aka ni akumiro!!!
  Nukuvuga ko banga kwemera ibyo Bible yigisha.Nyamara benshi muli bo,banywa INZOGA bihishe.Ntabwo imana ikunda abantu b’indyarya (Hypocrits).

  September 2017

Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Real Madrid bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mugi wa Madrid...

Abafana ibihumbi n’ibihumbi nibo bakiriye ikipe ya Real Madrid ubwo yari...
28 May 2018 Yasuwe: 1325 0

Cristiano Ronaldo yasabye ko UEFA Champions League yahindurirwa izina...

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yasabye UEFA ko yahindura izina rya UEFA...
28 May 2018 Yasuwe: 1137 0

Rayon Sports yategereje ko Miroplast igera ku kibuga iraheba,iyitera...

Ikipe ya Rayon Sports yategereje ko Miroplast igera kuri stade ya Kigali...
27 May 2018 Yasuwe: 1567 0

Ronaldo yasomanye n’umukunzi we biratinda nyuma yo kwegukana UEFA Champions...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yagarutse kenshi mu binyamakuru kubera ukuntu...
27 May 2018 Yasuwe: 4009 0

Dore ibintu bitangaje k’ubuzima bwa Yannick Mukunzi wavukiye i Burundi akaba...

Yannick Mukunzi ni umusore w’imyaka 23 dore ko yabonye izuba taliki 2...
27 May 2018 Yasuwe: 7916 0

Unai Emery ugiye gutoza Arsenal yavuze ukuntu yabangamiwe bikomeye na...

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Unai Emery,yatangaje ko nubwo yari umutoza...
27 May 2018 Yasuwe: 3607 0