skol
fortebet

Ikibumbano cya Lionel Messi cyahiritswe

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Bimwe mu bibumbano/ibishushanyo bw’umukinnyi Lionel Messi yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu ya Argentine byasenywe n’umuntu utaramenyekana kugeza n’ubu.
Iki gishushanyo cya Lionel Messi atwara Ballon d’Or [umupira wa zahabu] ku nshuro ya gatanu cyari cyubatse mu gace ka Buones Aires muri Agentina ari naho cyahirikiwe n’umuntu utaramenyekana nta n’ubu.
Muri uyu mwaka ibihangano/ibishushanyo bikomeje kwibasirwa nyuma y’uko n’ibya bakinnyi bo muri NBA bisenywe, ibyo muri Manu Ginobili, ibyo muri (...)

Sponsored Ad

Bimwe mu bibumbano/ibishushanyo bw’umukinnyi Lionel Messi yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu ya Argentine byasenywe n’umuntu utaramenyekana kugeza n’ubu.

Iki gishushanyo cya Lionel Messi atwara Ballon d’Or [umupira wa zahabu] ku nshuro ya gatanu cyari cyubatse mu gace ka Buones Aires muri Agentina ari naho cyahirikiwe n’umuntu utaramenyekana nta n’ubu.

Muri uyu mwaka ibihangano/ibishushanyo bikomeje kwibasirwa nyuma y’uko n’ibya bakinnyi bo muri NBA bisenywe, ibyo muri Manu Ginobili, ibyo muri Legend Lucian naho byarasenywe.

Messi w’imyaka 30 yafashije ikipe y’igihugu cye kwisanga mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya aho afie ibitego 61 mu mikino 123 amaze gukinira Argentina.

Tariki ya 03 Mutarama 2016 nibwo Umuya-Argentine Lionel Messi yongeye gutwara igihembo gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA Ballon d’Or) ku nshuro ye ya gatanu (5).

Uyu rutahizamu ukinira ikipe ya FC Barcelone n’ikipe y’Igihugu ya Argentine ,yavukiye i Rosario muri Argentina kuwa 24 Kamena 1987, Se umubyara ni Jorge Horácio Messi wakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi n’aho Nyina ni Celia María Cuccittini wari umukozi ukora amasuku.

Messi yaje gutwara umupira wa zahabu wa 2009 (Ballon d’Or 2009) yongeye gutwara igihembo cya Ballon d’Or cya 2011 ndetse aranabisubira muri 2012 bituma aca agahigo ko kucyegukana inshuro enye kandi zikurikirana.

Ibitekerezo

  • Abakinyi ba arijantine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa