skol
fortebet

Ikintu cyatumye Cristiano Ronaldo asiba ibirori bya FIFA The best cyasekeje benshi

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yatunguye benshi kubera impamvu yatumye asiba ibirori bya FIFA The Best Awards,aho nyuma y’iminota 10 ibi birori birangiye yashyize hanze ifoto ari kwisomera igitabo mu gihe umuhungu we nawe yarimo asubira mu masomo.

Sponsored Ad

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo yasibye ibi birori kugira ngo yisomere iki gitabo ndetse aruhuke, cyane ko ngo ashobora kuba afite umunaniro yatewe n’icyumweru gishize cya UEFA Champions League bakinnyemo na Atletico Madrid hanyuma bakanakina na Verona muri Serie A.

Nkuko Ronaldo yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram,Messi yishimiye gutwara The Best 2019 we ari kwisomera igitabo yari yatoranyije ndetse nyuma ahita yandika ubutumwa bwateye benshi rurjijo.

Nyuma yo gutsindwa,Cristiano Ronaldo wanze kwitabira uyu muhango waraye ubereye I Milan mu Butaliyani yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “Kwihangana no gukomeza guhatana nibyo bintu bibiri bitandukanya uwabigize umwuga n’utari we [amateur].Ikintu cyose kinini ubu cyabanje kuba gito.Ntushobora gukora ibintu byose ariko kora ibyo ushoboye byose kugira ngo inzozi zawe zibe impamo kandi wibuke ko nyuma y’ijoro,umuseke utambika.”

Lionel Messi yatwaye FIFA The Best mu bagabo ku majwi 46 y’abatoye,arusha 8 Virgil Van Dijk bari bahanganye waje ku mwanya wa 2 mu gihe Cristiano Ronaldo waje ku mwanya wa 3 we yagize amajwi 36.


Cristiano Ronaldo yasibye ibirori bya FIFA yari ahatanyemo kubera igitabo yashakaga gusoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa