Kigali

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus yamenyekanye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 April 2019 Yasuwe: 6173

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Juventus ari mu gahinda gakomeye ko gusezererwa na Ajax muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League ariyo mpamvu byatangiye kuvugwa ko ashobora kuyivamo mu mpera za shampiyona itaha akigarukira mu ikipe ya Real Madrid yakoreyemo amateka atangaje.

Cristiano Ronaldo utajya yihanganira gutsindwa,yababajwe cyane no gutsindwa na Ajax kuwa kabiri w’iki cyumweru ndetse ngo yatonganye na bagenzi be bakinana,bituma atangira gutekereza kuva muri Juventus akagaruka muri Real Madrid.

Amakuru avuga ko Zinedine Zidane wagarutse muri Real Madrid akunda cyane Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu yifuza ko bazongera gukorana mbere y’uko asoza umupira w’amaguru.

Ntabwo ibinyamakuru by’I Burayi byavuze rumwe kuri iyi nkuru,kuko bimwe byavuze ko Zidane arajwe ishinga no kubaka Real Madrid azana abakinnyi bakiri bato barimo Hazard na Kylian Mbappe gusa hari amakuru yavuze ko muri 2020,uyu Mufaransa yifuza kuzagarura Ronaldo akamufasha gusezera neza kuri ruhago.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid nabi,agurishijwe na Florentino Perez gusa biravugwa ko ashobora kuyigarukamo bitewe n’umubano mwiza yagiranye na Zidane.

Andi makuru aravuga ko Cristiano Ronaldo yifuza gufasha Juventus gutwara UEFA Champions League umwaka utaha,bitakunda agafata umwanzuro wo kuyivamo.





Cristiano Ronaldo ngo ashobora kugaruka muri Real Madrid gusorezamo umupira

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 1530 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 4940 1

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1479 0

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado...

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 wari umaze iminsi mike yerekeje mu...
18 May 2019 Yasuwe: 2281 1

Rayon Sports yanyagiye Musanze FC irushaho gushimangira intambwe iyiganisha...

Rayon Sports yongeye gushimangira ko ititeguye kurekura igikombe ngo...
17 May 2019 Yasuwe: 4447 1

Juventus yatangaje ko itazakomezanya n’umutoza Massimiliano Allegri

Ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwemeje ko buzatandukana n’uwari umutoza wabo...
17 May 2019 Yasuwe: 1455 0