skol
fortebet

Ikipe Cristiano Ronaldo yifuzaga kwerekezamo mbere ya Juventus yamenyekanye

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Byaraye bimenyekanye ko kabuhariwe Cristiano Ronaldo yerekeje muri Juventus nyuma y’aho amahirwe ye yo kwerekeza mu ikipe Napoli yashakaga cyane ayoyotse kubera amikoro.

Sponsored Ad

Uyu kabuhariwe w’umunya Portugal yifujwe cyane na perezida wa Napoli witwa Aurelio De Laurentiis ndetse nawe yemera gukorana nawe gusa Real Madrid isaba akayabo ka miliyoni 350 z’amayero arabura.

CR7 yifuzaga kwerekeza muri Napoli mbere ya juventus

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wo mu mujyi wa Napoli ukunze gutangaza amakuru y’impamo ya Napoli FC witwa Carlo Alvino ukorera TV Luna,Ronaldo yari yamaze kumvikana na Napoli ndetse yifuzaga cyane gukorana na De Laurentiis n’umutoza Carlo Ancelotti bakoranye muri Real madrid,Napoli ibura amafaranga yo kumugura, ahitamo kwerekeza muri Juventus iramwereka abafana uyu munsi.

Alvino yagize ati “Cristiano Ronaldo yagombaga kwambara umwenda wa Napoli uyu munsi iyo yemera kwishyura miliyoni 350 z’amayero.Juventus yari ku mwanya wa kabiri mu makipe Ronaldo yifuzaga kwerekezamo.umu Agent we Mendes yari yumvikanye na De Laurentiis,byicwa n’amafaranga Real madrid yashakaga.


Cristiano Ronaldo arerekwa abafana uyu munsi

Imyenda ya Cristiano Ronaldo iri guca ibintu kuko kuva yagurwa na Juventus hamaze kugurishwa imipira ye isaga ibihumbi 500 ndetse iyi kipe ya mbere mu Butaliyani yamaze kugaruza kimwe cya kabiri cya miliyoni 88 z’amapawundi yaguze Ronaldo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa