Umutoza Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal akayimaramo imyaka 22,biravugwa ko agiye gutangira ibiganiro na Bayern Munich kugira ngo ayerekezemo asimbuye Nico Kovac uri gutsindwa umusubirizo.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Bayern Munich bufitanye inama ikomeye n’abanyamakuru ku byerekeye ahazaza h’iyi kipe ihagaze nabi cyane aho abayobozi bayo barimo perezida Uli Hoeness, chairman Karl-Heinz Rummenigge na sporting director Hasan Salihamidzic.
Biravugwa ko Wenger yahamagawe n’ubuyobozi bwa Bayern Munich mu minsi ishize ariko bataratangira kuganira byimbitse ,bazatangira mu cyumweru gitaha.
Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko Arsene Wenger yakibwiye ko yiteguye kujya mu kazi mu kwezi kwa mbere ariko bishobora kuba mbere y’aho kuko Bayern Munich ikeneye umutoza.
Mu minsi ishize nibwo Wenger yabwiye ikinyamakuru Bild ko ubuyobozi bwa Bayern Munich bukwiriye kwizera Niko Kovac,agakomeza gukora akazi ke.
Wenger ashobora gusimbura Niko Kovac
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *