Kigali

Ikipe Mourinho ashobora kwerekezamo vuba yamaze kumenyekana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 4789

Haravugwa amakuru y’uko umutoza Jose Mourinho amaze iminsi avugana n’abayobozi b’ikipe ikomeye mu gihugu cy’Ubudage,Borussia Dortmund, kugira ngo asimbure umufaransa Lucien Favre udatwara ibikombe kandi afite abakinnyi bakomeye.



Ubuyobozi bwa BVB ngo bumaze iminsi buganiriza umushomeri Jose Mourinho kugira ngo ajye kubahesha ibikombe nk’uko yabikoze mu makipe yose yanyuzemo.

Umutoza Jose Mourinho aherutse gutangaza ko akumbuye gutoza ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Borussia Dortmund bwatangiye kumwegera mu ibanga ngo abatoze nkuko ibinyamakuru byo mu Budage bibitangaza.

Ikipe ya Borussia Dortmund iri mu makipe akomeye ku isi ku buryo Mourinho atazuyaza kuyerekezamo cyane ko ifite abakinnyi bakomeye nka Jadon Sancho, Marco Reus,Hummels, Paco Alcacer n’abandi.

Mourinho w’imyaka 56 akomeje kwiga Ikidage kugira ngo aka kazi azagakore neza nta nkomyi nkuko Bild ivugisha ukuri cyane yabitangaje.

Mourinho afatwa n’abayobozi ba BVB nk’umutoza wakongera kubahesha UEFA Champions League baheruka mu mwaka wa 1997 batsinze Juventus ibitego 3-1.

Mourinho amaze iminsi aganira n’umuyobozi wa BVB,Hans-Joachim Watzke ariko iki kinyamakuru Bild cyavuze ko narangara aka kazi kazahabwa uwahoze atoza RB Leipzig witwa Ralf Rangnick.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 2840 0

Neymar Jr yasohokanye w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari kumwe mu...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 2685 0

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 3763 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 1082 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 736 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 6098 0