skol
fortebet

Ikipe y’Igihugu cy’u Burundi yisanze mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihugu cya Nigerira mu matsinda y’igikombe cya Afurika ’CAN’[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu matsinda y’ igikombe cya Afurika kizaba kuva tariki 19 Kamena kugera 19 Nyakanga 2019.

Sponsored Ad

Tombola yabereye mu Mujyi wa Giza mu marembo y’uduce nyaburanga twa Misiri turimo imisozi ya ‘Pyramid’, yitabirwa na perezida wa CAF Ahmed Ahmed, na minisitire w’intebe wa Misiri Mostafa Boubaly, iyoborwa n’abatandukanye bazwi mu mupira w’amaguru muri Afurika barimo na Yaya Touré Gnégnéri wafashije Côte d’Ivoire kwegukana iki gikombe mu 2015.

Mu makipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ikipe y’igihugu ya Uganda yisanze mu itsinda rikomeye benshi bise iry’urupfu ririmo Misiri yakiriye amarushanwa, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Zimbabwe .

Ikipe y’igihugu y’u Burundi yo yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo Nigeria, Guinée-Conakry yasezereye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike na Madagascar. iri tsinda ririmo amakipe abiri yitabiriye irushanwa ku nshuro ya mbere, ariyo u Burundi na Madagascar.

Tanzania na Kenya nabo bisanze mu itsinda rimwe rya gatatu aya makipe y’ibihugu Harambee Stars na Taifa Stars zigomba guhangana n’ikipe y’igihugu ya Senegal ya Sadio Mane wa Liverpool FC na Algeria ya Riyad Mahrez.

Yaya Touré Gnégnéri wafashije Côte d’Ivoire kwegukana iki gikombe mu 2015 ari mu bayoboye Tombola

Yaya Toure we yemeza ko itsinda ry’urupfu ari irya kane ririmo amakipe atatu ashobora no guhanganira igikombe; Maroc, Côte d’Ivoire, na Afurika y’epfo, azaba ari kumwe na Namibia.

Itsinda ‘A’: Misiri, RD Congo, Uganda, na Zimbabwe
Itsinda ‘B’: Nigeria, Guinée-Conakry, Madagascar, n’u Burundi
Itsinda ‘C’: Senegal, Algeria, Kenya, na Tanzania
Itsinda ‘D’: Maroc, Côte d’Ivoire, Afurika y’epfo, na Namibia
Itsinda ‘E’: Tunisia, Mali, Mauritania, na Angola
Itsinda ‘F’: Cameroon, Ghana, Benin, na Guinea Bissau



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa