skol
fortebet

Ikipe y’igihugu cya Seychelles yaraye ikoreye imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yahize gusezerera ikipe y’Amavubi y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Seychelles ‘The Pirates’ igomba gukina n’Amavubi kuri uyu wa kabiri, yaraye ikoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo inahigira gusezerera Amavubi y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Seychelles yageze i Kigali ku munsi w’ejo, ku gicamunsi ijya gukorera imyitozo kuri Stade ya Kigali aho izahurira n’Amavubi kuri uyu wa kabiri. Ni mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Umukino ubanza wabereye i Victoria mu cyumweru gishize warangiye Amavubi anyagiye Seychelles ibitego 3-0.

N’ubwo Abanyarwanda bafite ikizere cy’inshi cy’uko Amavubi yamaze gusezerera Seychelles, Umuholandi Jan Mak utoza ikipe y’igihugu ya Seychells we si ko abibona. Uyu mutoza asanga umukino Amavubi yatsinzemo Seychelles ibitego 3-0 ari nk’igice cya mbere, bityo hakaba hari igice cya kabiri kizakinwa ejo ku wa kabiri.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati” ‘Navuga ko umukino wakiniwe muri Sychelles ari nk’igice cya mbere. Nanyuze muri byinshi mu buzima bwanjye bituma nizera ko kwishyura ibitego bitatu twatsinzwe bishoboka. Ubushobozi bw’abakinnyi bushobora kuba butari hejuru cyane ariko amayeri y’umukino ahindura byinshi. Tuzahangana kugera iminota 90 irangiye kandi kwishyura birashoboka.’’

Imyitozo ya Seychelles yabereye mu muhezo, mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda ngo babona amayeri umutoza Mak yigishaga abakinnyi be ari na yo bazifashisha basezerera Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa