skol
fortebet

Ikipe y’igihugu ya Algeria ’Les Fennecs’ yakiriwe gitwari n’ibihumbi by’Abanya-Algeria[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Algeria Les Fennecs, yakiriwe gitwari n’ibihumbi by’Abanya-Algeria, nyuma yo kugarukana mu gihugu igikombe cya Afurika cy’ibihugu yatwariye i Cairo mu Misiri ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Les Lions de la Teranga ya Senegal igitego kimwe ku busa.

Igitego cya rutahizamu Baghdad Bounedjah ni cyo cyafashije Algeria gutwara igikombe cya Afurika ku ncuro ya kabiri, nyuma yo gutwara icyo mu 1990.

Abanya-Algeria babarirwa mu bihumbi bari bagiye kwakira ikipe yabo ku kibuga cy’indege cya Houari Boumediene, mu rwego rwo kuyereka ko batewe ishema n’ibyo yakoze.

Nyuma hakurikiyewe umuhango w’akarasisi ko kwereka Abanya-Algeria igikombe, mu muhango witabiriwe n’abaturage benshi bari buzuye imihanda yo mu murwa mukuru Algies, ari na ko bazunguza amabendera y’igihugu cyabo.












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa