skol
fortebet

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yaserukanye umwambaro udasanzwe mu gikombe cy’isi bivugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abasore b’ikipe y’igihugu ya Nigeria [Super Eagles] baserukanye umwambaro udasanzwe, ubwo berekezaga mu gihugu cy’Uburusiya ahazabera imikino y’igikombe cy’isi cya 2018.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Super Eagles bayobowe na John Obi Mikel berekeje mu Mujyi wa Yessentuki mu Burusiya, ku wa 11 Kamena 2018, bambaye imyenda gakondo yo muri Nigeria kuva ku nkweto kugeza ku ngofero.

Mbere yuko Super Eagles berekeza mu Burusiya babanje guhura na Perezida wa Nigeria na Visi Perezida

Abadoze imyambaro bashyizeho ibirango bijyana n’umupira w’amaguru birimo ibishushanyo by’umupira biri mu ibara ry’umweru n’ubururu ku ishati.

Nigeria yari imaze ibyumweru bitatu mu myitozo muri Austria yuriye indege yambaye imyenda ya gakondo yo muri iki gihugu. Ni imyambarire yishimiwe na benshi nyuma yo kugaragara mu yo bazakinana iyi mikino yanyuze amaso ya benshi.

Iyi kipe imaze kugarukwaho mu bitangazamakuru byinshi ndetse iri mu zitezwe ahanini bishingiye ku mupira wayo n’udushya yazanye tw’imyambarire.

Abafana b’impande z’Isi bishimiye uko iyi kipe yagaragaye ubwo yamurikaga imyenda izifashisha mu Gikombe cy’Isi, yanamuritswe n’abazwi muri Nigeria biganjemo abahanzi.

Kuri iyi nshuro kandi abafana bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo batewe no kubona Nigeria mu mwambaro mushya.

Umwe yagize ati “Nakunze uburyo mwagiye mutambaye amakote. Turi Abanyafurika. Twambara kimwe tugana mu Burusiya. Amahirwe masa.”

Myugariro wa Nigeria, Elderson Echiejile, nyuma yo guhaguruka yanditse kuri Twitter ye ati “Bwira Isi ko turi kuza.”

Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira ku wa 14 Kamena; Nigeria iri mu itsinda rimwe na Croatia bizahurira Kaliningrad ku wa 16 Kamena 2018, ikurikizeho Iceland na Argentina.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa