skol
fortebet

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Gicumbi ikoze impanuka y’imodoka

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Gicumbi FC imaze gukora impanuka ubwo yavaga mu karere ka Gicumbi iza mu mujyi wa Kigali aho yari ije gukinira umukino wa kamarampaka mu gushaka ugomba gusimbura Intare mu kiciro cya mbere.

Sponsored Ad

Iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda yagombaga guhura na Sorwathe mu kanya saa cyenda n’igice, mu mukino wari kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,yagonganye na Actoros yari yataye umuhanda bituma bamwe bakomereka

Umwe mu bakinnyi ba Gicumbi yababariye cyane muri iyi mpanuka

Umutoza wungirije wa Gicumbi FC, Kamari Methode yatangarije Ruhagoyacu ko iyi bisi yabo yakoreye impanuka ahitwa mu Kigoma ubwo bari bageze mu ikoni bakagongana na Actros yari yataye umukono wayo mu muhanda.

Methode yatangaje ko umukinnyi umwe (Irene) n’ushinzwe ibikoresho by’ikipe ya Gicumbi FC (Kit Manager) ari bo bakomeretse ndetse bahita bajyanwa ku bitaro bya Byumba.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC bwahise bumenyesha FERWAFA iby’iyi mpanuka ndetse buyisaba ko uyu mukino wakurwaho kuko abakinnyi bahahamuwe n’iyi mpanuka,nayo ibiha umugisha.


FERWAFA yamaze gusubika umukino wa Gicumbi na Sorwathe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa