Kigali

Ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro abatoza bashya izakoresha ndetse n’abakinnyi bashya yamaze gusinyisha

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 2994

Kuri uyu wa 02 Kanama 2019, ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro abatoza bashya iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, ndetse n’abakinnyi bashya yamaze gusinyisha muri iyi mpeshyi.

Ni igikorwa cyabereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali aho APR FC isanzwe ifite ikivcaro.

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yerekanwe nk’umutoza mukuru wa APR FC, akaba agomba kungirizwa na mwene wabo witwa Bekraoui Nabiyl. Aba bombi baje gusimbura Umunya-Serbia Zlatko Krmpotic n’Umunyarwanda Jimmy Mulisa bamaze kwerekwa umuryango.

Mohammed Adil Erradi na Bekraoui Nabiyl berekanwe nk’abatoza bashya APR FC.

Uretse umutoza mukuru n’umwungiriza we, hanerekanwe Mugabo Alex ugomba gutoza abazamu ba APR FC mu myaka iri imbere. Uyu mugabo wahoze atoza abazamu ba Mukura VS, yasimbuye Mugisha Ibrahim wamaze kubona akazi mu kipe y’igihugu ya Uganda.

Ni mugihe Lt. Col Silvestre Sekaramba we yerekanwe nk’umunyamabanga mushya w’ikipe ya APR FC, asimbuye Kalisa Adolfe Camarade wamaze kwamburwa izi nshingano.

Mugabo Alex yerekanwe nk’umutoza mushya w’abazamu ba APR FC asimbuye Mugisha Ibrahim.

Biteganyijwe ko APR FC ikora imyitozo kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru, mu rwego rwo kwitegura imikino ya gisirikare iteganya kwitabira mu cyumweru gitaha. Ni mikino izabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Lt. Col Silvestre Sekaramba ni we munyamabanga mushya wa APR FC

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 3114 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1811 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2980 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5742 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3982 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3182 0