skol
fortebet

Ikipe ya Arsenal yemeje ubufatanye na Skol Rwanda bishimisha cyane abafana ba Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, nibwo Skol yamurikiye itangazamakuru inzoga yayo nshya yitwa Skol Select.,Inzoga iri mu icupa rya Sentiritiro 33,ifite alukolu iri ku kigero (Volume) cya 5.5%.Ubuyobozi bwa Skol bukaba bwari bwemeje ubufatanye n’imikoranire n’ikipe ya Arsenal ariko bitaremezwa neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 ukuboza 2018 mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal ryagiraga riti"Duhaye ikaze Skol Brewery Limited Rwanda kutubera umufatanyabikorwa mu karere k’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba ndetse no Mu Rwanda hagamijwe imishinga yo kwagura ibikorwa byacu,ndetse no guhanahana ubumenyi mu mitoreze",ibi ni ibyatangajwe n’ushinzwe iby’amasoko mu ikipe ya Arsenal Silverstone Peter.

Iyi ikaba ari inkuru yaje ishimisha abatari bake cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe iterwa inkunga na kompanyi ya Skol Brewery Limited Rwanda.

Ivan Wulffaert umuyobozi mukuru wa Skol Rwanda yabwiye itangazamakuru ko batangiye mu mwaka wa 2012 bafite intego yo kugira 20% y’imigabane y’ubucuruzi mbere yuko icyerekezo 2020 kigera,ndetse ubu ngo bakaba bamaze kwesa uwo muhigo kandi ko bizeye ubunararibonye bakomeje kunguka haba ku bakiriya babo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Abafana b’Ikipe ya Rayon Sports bishimiye ubufatanye bwa Arsenal na Skol Brewery Limited Rwanda


Ubuyobozi bwa Skol Rwanda bwari bwemeje ubufatanye na Arsenal


Umwe mu bakozi ba Skol uzwi nka Kensman mu ijoro ryashyize yari yemeje ubu bufatanye abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter

Ibitekerezo

  • Sha sko, sko ,skooo, skol weeee!!!! Nzakunywa!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa