skol
fortebet

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi 4 barimo myugariro wakanyujijeho muri Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro Munezero Fiston wari umaze imyaka akinira ikipe ya Musanze Fc, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi akora imyitozo muri Kiyovu Sports, Munezero Fiston yamaze gushimwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse ihita inamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Myugariro Munezero Fiston yasinyiye Kiyovu Sports

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akanikira Amavubi, yanakiniye ikipe ya Police FC, anakinira kandi ikipe ya Musanze yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.

Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka mu gihe iri no kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira mu ntangiriro za Ukwakira, yasinyishije myugariro Munezero Fiston n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel bombi bigeze gukinira Police FC ndetse n’abandi bakinnyi babiri barimo Umugande n’Umunye-Congo.

Umunyezamu Bwanakweri Emmanuel

Kuri uyu wa Kane ni bwo Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Munezero Fiston wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Musanze FC mu mwaka ushize w’imikino.

Munezero uheruka guhamagarwa mu Amavubi akinira Rayon Sports, yasinye imyaka ibiri ndetse yitezweho gufatanya n’abarimo Manzi Sincère mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Undi mukinnyi Urucaca rwasinyishije kuri uyu wa Kane, ni uwari umunyezamu wa Police FC, Bwanakweri Emmanuel na we wasinye imyaka ibiri mu gihe byari byitezwe ko ashobora kwerekeza muri Zambia.

Faisam Luhachimba wavuye muri Kyetume FC

Bwanakweri abaye umunyezamu wa kabiri mushya uguzwe muri iyi mpeshyi nyumaya Ndayisaba Olivier wavuye muri Musanze FC mu gihe kandi na Nzeyurwanda Djihad yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports ifite kandi undi munyezamu ukiri muto witwa Ishimwe Patrick.

Uretse aba bakinnyi babiri b’abanyarwanda, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwerekanye kandi ko bwasinyishije umugande Faisam Luhachimba wakiniraha Kyetume FC ndetse n’umunye-Congo Landry Masiri wavuye muri Kabasha FC, bombi basinye imyaka ibiri.

Mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira, Kiyovu Sports iheruka kunyagira Vision FC ibitego 5-0, izakina undi mukino wa gicuti na Gicumbi FC ku Cyumweru, ku Mumena.

Landry Masiri we yakinaga muri Kabasha FC

Aba bakinnyi bane bashya baguzwe kuva umutoza Buruchaga ageze muri iyi kipe, baje biyongera ku bandi baguzwe mbere barimo: Manzi Sincère Huberto, Ndayisaba Hamidou, Mfitumukiza Nzungu, Okenge Lulu Kevin, Dusingizimana Gilbert, Nyirinkindi Saleh, Nsabimana Adolphe , Ndayisaba Olivier na Nahimana Isiaq.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa