Kigali

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 11 October 2019 Yasuwe: 1524

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze guhagarika by’agateganyo Umunya-Cameroon Olivier Ovambe Mathurin usanzwe ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwamda.

Ni umukino iyi kipe y’i Huye yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare, maze amakipe yombi agwa miswi 0-0.

Muri uyu mukino umutoza Olivier Ovambe yeretswe ikarita itukura, nyuma yo kwinjira mu kibuga nta burenganzira yabiherewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza Olivier yagaragaje ko yarenganyijwe, ngo kuko icyatumye yinjira mu kibuga ari uko yari agiye gutabara umukinnyi we wari wababaye. Cyakora cyo ikipe ya Mukura VS ntabwo yigeze ishima imyitwarire uyu mutoza yagaragaje, ihitamo kumuhagarika mu gihe kitazwi.

Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga w’iyi kipe, bwana Siboyintore Theodate.

Ati” Ndasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru, ndasaba imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru by’umwihariko abasifuzi, ndasaba imbabazi abakunzi ba Mukura VS kubera imyitwarire yagaragaye ku mutoza wacu ku mukino wa Sunrise. Ni imyitwarire idasanzwe, ntabwo muri Mukura VS biriya tubigira, natwe byaradutunguye, niyo mpamvu twabaye duhagaritse umutoza wacu mu gihe gito dutekereza ibizakurikiraho’’

Arakomeza ati :’’Umutoza ni umuntu ukomeye. Ni ukugira ngo n’abakinnyi babonereho , bagire imyitwarire myiza. Kwitwara nabi ntabwo ari umuco dushyigikira. Twamuhaye umwanya wo kwitekerezaho’’

Mukura VS irakomeza gutozwa by’agateganyo na Tonny Hernadez wari umutoza wungirije wa Mukura VS kugeza igihe cyose ubuyobozi bugitegereje gufata icyemezo cya nyuma.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 50 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 616 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2468 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 914 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2190 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2140 0