skol
fortebet

Ikipe ya Real Madrid yandagajwe na mukeba wayo Atletico Madrid mu mukino rutahizamu Diego Costa yatsinzemo ibitego byinshi wenyine

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Real Madrid yatsinzwe na mukeba wayo Atletico Madrid ibitego 7-3, mu mukino rutahizamu Diego Costa yatsinzemo ibitego bine wenyine, mbere yo gusohorwa mu kibuga ahawe ikarita itukura.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi akomoka mu mujyi wa Madrid yari yahuriye mu mukino wa gicuti mpuzamahanga wabereye muri New Jersey ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Atletico Madrid ifite ibitego 5-0, n’ubwo Real Madrid yari yabanje mu kibuga abakinnyi bayo bakomeye barimo Eden Hazard na Luka Jovic yasinyishije muri iyi mpeshyi.

Umukino ugitangira Diego Costa yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Atletico Madrid, ku mupira yari ahawe na Joao Felix Atletico yasinyishije uyu mwaka imuvanye muri Benfica do Lisbon.

Nyuma y’iminota irindwi Joao Felix yahise atsindira Atletico igitego cya kabiri, mbere y’uko Angel Correa wari umaze gusimbura Morata amaze kuvunika atsindira Atletico Madrid igitego cya gatatu ku munota wa 19.

Ku munota wa 28 Atletico Madrid yahise itsinda igitego cya kane ibifashijwemo na Diego Costa, ku mupira yari ahawe na Saul Niguez wari umaze guca mu bwugarizi bwa Real Madrid.

Ku munota wa 45 w’umukino Costa yatsindiye Atletico igitego cya gatanu kuri penaliti, yongera gutsinda penaliti yavuyemo igitego cya gatandatu ku munota wa 51 nyuma y’ikosa Nacho yari akoreye Joao Felix.

Diego Costa utajya ushimwa kabiri yasohowe mu kibuga ku munota wa 65 w’umukino ahawe ikarita itukura, nyuma yo kurwana na Dani Carvajal na we wahise werekwa ikarita itukura.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no kwataka ku ruhande rwa Real Madrid yashakaga kureba byibura uko yagabany umwenda.

Real Madrid yabonye igitego cya mbere ku munota wa 59 ibifashijwemo na Nacho Fernandes, icya kabiri ikibona ku munota wa 85 gitsinzwe na Karim Benzema kuri penaliti, mbere y’uko Javi Hernandez ayitsindira igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino.

Hagati aho Vitolo yari yatsindiye Atletico igitego cya karindwi ku munota wa 70 w’umukino.

Gutsindwa na Atletico byashimangiye ko Real Madrid ishobora kuzagira ikibazo cy’ubwugarizi, kuko mu mikino itatu ya gicuti iyi kipe imaze gukina yashoboye kwinjizwa ibitego 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa