skol
fortebet

Ikipe ya Tanzania yaraye isesekaye I Kigali

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yaraye isesekaye I Kigali muri iri joro ryo kuwa gatatu Taliki ya 19 Nyakanga aho ije gukina n’u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN Izabera muri Kenya umwaka utaha.Amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye I mwanza mu cyumweru gishize.
Iyi kipe yageze I Kigali ku I saa mbili n’iminota 11 z’ijoro aho yiteguye gutangira imyitozo kuri uyu wa kane mu rwego rwo kwitegura uyu mukino uzayihuza n’Amavubi (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yaraye isesekaye I Kigali muri iri joro ryo kuwa gatatu Taliki ya 19 Nyakanga aho ije gukina n’u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN Izabera muri Kenya umwaka utaha.Amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye I mwanza mu cyumweru gishize.

Iyi kipe yageze I Kigali ku I saa mbili n’iminota 11 z’ijoro aho yiteguye gutangira imyitozo kuri uyu wa kane mu rwego rwo kwitegura uyu mukino uzayihuza n’Amavubi kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017,umukino uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege I Kanombe ikipe ya Tanzaniya yahise yerekeza kuri Sports View hotel aho yacumbitse.

Mu kiganiro umutoza wa Tanzania Salum Mayanga yagiranye n’ikinyamakuru Goal ku munsi w’ejo yagitangarije ko baje I Kigali baje gutsinda ndetse ko icyizere ari cyose bazasezerera u Rwanda I Kigali.

Yagize ati “Turabizi ko dufite akazi katoroshye kubera ko twinjijwe igitego mu rugo gusa mu mupira w’amaguru kuvuga ngo uri mu rugo ntacyo bivuze.Icyo tugiye gukora ni uguhangana nabo ndetse twiteguye kubatsindira imbere y’abafana babo.”

Ikipe izarokoka kuri uyu mukino wo ku wa gatandatu izacakirana n’izatsinda hagati ya Uganda na Sudani y’Aamajyepfo zanganyije 0-0 mu mukino ubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa