skol
fortebet

Ikipe yo mu Burundi yarokotse impanuka y’imodoka

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Buja City yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi yarokotse impanuka y’imodoka,ubwo yari imaze gutsindwa na Flambeaux de l’Est ibitego 2-0 ku wa gatatu Taliki ya 04 Ukwakira 2017 hari mu irushanwa rya Primus League.
Iyi kipe yanze kurara mu nzira nyuma yo gutakaza umukino nibwo yahise ifata imodoka bari bajemo gusa babwirwa ko imodoka yapfuye abakinnyi bahatiriza ubuyobozi bwabo ko bashaka gutaha iwabo I Bujumbura baturutse ahitwa I Ruyugi aho Flambeaux de l’Est ituye.
Kubera ko bwari (...)

Kubera ko bwari butangiye kwira uwari utwaye iyi modoka yagenderaga ku muvuduko mwinshi kugira ngo babashe kugera I Bujumbura hakiri kare ,ariko iyo modoka yaje gucomoka icyuma cyo hasi cyitwa Cadran gusa ntiyakora impanuka ikomeye kuko yari igeze ahatambika.

Agashya kabaye nyuma yo gupfa burundu kw’iyi modoka,iyi kipe yari isigaje ibirometero 7 ngo igere I Bujumbura yaje kubona Lift y’ikimodoka cya FUSO maze ibasha kugera I Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa