Kigali

Ikipe yo muri Turkia irashaka kugura Mesut Ozil utagikundwa n’umutoza wa Arsenal

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2019 Yasuwe: 1005

Umukinnyi Mesut Ozil utagikundwa n’ubuyobozi bwa Arsenal kubera umushahara we w’ukwezi utandukanye n’ibyo atanga mu kibuga,arifuzwa n’ikipe ya Fenerbahce y’iwabo muri Turkia.

Nyuma yo gushyingiranwa na Amine Gulse wabaye nyampinga wa Turkia,Mesut Ozil arifuzwa n’iyi kipe ya Fenerbahce bivugwa ko yakuze afana ndetse ibinyamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko amahirwe yo kuyerekezamo ageze kuri 50 ku ijana.

Umunyamakuru witwa Fatih Dogan uzwi cyane muri siporo ya Turkia yavuze ko Mesut yakuze akunda ikipe ya Fenerbahce ndetse nayo ifite ubushake bwo kumuzana muri iki gihugu.

Yagize ati “Biri kugenda neza ubu ngubu.Amahirwe y’uko Mesut yakwerekeza muri Fenerbahce angana na 50-50.”

Ubuyobozi bwa Arsenal bwashyize ku isoko Mesut Ozil kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura abandi bakinnyi dore ko we ababereye umutwaro kuko ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru kandi nta gitangaza akorera ikipe.

Arsenal irifuza gusimbuza Ozil umukinnyi umwe hagati ya Lucas Vazquez wa Real Madrid,Malcolm wa FC barcelona na Wilfried Zaha wa Crystal Palace.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4094 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3214 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2540 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3562 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2905 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3098 4