skol
fortebet

"Ikirenze kuri byo ndi nk’umwana wa APR FC." Ngabo Albert

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Ngabo Albert aratangaza ko nta kibazo afite muri APR FC cyatuma ayivamo dore ko yamaze kuba umwana w’ikipe na byinshi afite abikesha APR FC.
Ngabo Albert avuga ko n’ubwo amasezerano ye muri APR FC arimo kurangira akiri umukinnyi wa APR FC, kandi ko n’ubwo ntawumenya ejo aho azaba ari we nta gahunda nimwe afite yo kuva muri iyi kipe.
Ati " Amasezerano yanjye arimo kurangira, ariko sinavuga ko ndimo kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ariko njyewe ndacyari umukinnyi wa APR (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Ngabo Albert aratangaza ko nta kibazo afite muri APR FC cyatuma ayivamo dore ko yamaze kuba umwana w’ikipe na byinshi afite abikesha APR FC.

Ngabo Albert avuga ko n’ubwo amasezerano ye muri APR FC arimo kurangira akiri umukinnyi wa APR FC, kandi ko n’ubwo ntawumenya ejo aho azaba ari we nta gahunda nimwe afite yo kuva muri iyi kipe.

Ati " Amasezerano yanjye arimo kurangira, ariko sinavuga ko ndimo kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ariko njyewe ndacyari umukinnyi wa APR FC ikirenze kuba umukinnyi wayo ndi nk’umwana wayo kuko ibintu byose maze kugeraho ndabikesha APR, nta gahunda mfite yo kugenda ahandi ntawubizi mu buzima Imana niyo ikora byose ariko njyewe nifuza kuba ntava muri APR FC." Ngabo Albert aganira n’ikinyamakuru Umuryango

Ngabo Albert umaze imyaka irenga 5 akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko ku giti cye yifuza kuba yasoreza umupira muri iyi kipe kuko yaramufashije cyane, akaba yaranatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona ndetse niby’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa