Kigali

Imanishimwe agiye kumara ukwezi hanze adakina

Imikino   Yanditswe na: 17 October 2017 Yasuwe: 566

Umukinnyi Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende myugariro y’w’ikipe ya APR FC agiye kumara ukwezi kose adakina kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino APR FC yanganyije na Marines FC igitego 1-1.

Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso,agiye kubura ukwezi kose ndetse arahera ku mukino iyi kipe ifitanye na AS Kigali kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo mu mpera z’iki cyumweru.

Ubwo ikipe ya APR FC yahuraga na Heroes FC mu mukino wa gicuti ku munsi w’ejo taliki ya 16 Ukwakira 2017 ndetse bikarangira banganyije 0-0,Mangwende yatangaje ko kubura kwe bitazahungabanya ikipe ye cyane ko ifite abakinnyi beza benshi.

Yagize ati “Nagize ikibazo cy’imvune ku mukino twakinnye na Marines FC ku wa Gatandatu,gusa namaze guca mu cyuma bambwira ko nta kibazo nagize ku igufwa ndetse ko nzamara ukwezi ndakina.Dufite abakinnyi benshi bakina nk’ibyo nkina niyo mpamvu nta kibazo tuzagira mu gihe nzaba ndahari.”

Imanishimwe ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi agiye kumara ukwezi adakina nyuma y’aho no mu mikino y’Agaciro nabwo yari yagize akabazo k’imvune gusa akongera kugaruka nyuma y’iminsi mike.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abatoza ba Sweden n’ab’Ubudage barwanye karahava nyuma yo gutsindwa igitego...

Umutoza wa Sweden ndetse n’abungirije mu Budage barwanye karahava nyuma...
24 June 2018 Yasuwe: 823 0

Kroos arokoye Ubudage bwari busezerewe rugikubita mu gikombe...

Umukinnyi Toni Kroos w’Ubudage agaruriye Ubudage icyizere cyo gukomeza mu...
23 June 2018 Yasuwe: 1012 0

Areruya yegukanye shampiyona y’igihugu ashimangira ko iminsi amaze mu...

Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Areruya Joseph amaze...
23 June 2018 Yasuwe: 1132 0

Ububiligi bunyagiye Tunisia buyisezerera mu gikombe cy’isi

Tunisia inaniwe gukura igisuzuguriro amakipe y’Abarabu yari ahagarariye...
23 June 2018 Yasuwe: 550 0

Kubera urukundo umunyamakuru RUTAMU akundamo Messi bigiye gutuma asezera...

Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru bubatse izina mu Rwanda mu gisata...
23 June 2018 Yasuwe: 5536 0

Umukinnyi wa Newcastle uherutse gukubitirwa icupa mu kabari yavuye mu...

Umukinnyi witwa Ciaran Clark ukinira Newcastle United mu cyiciro cya mbere...
23 June 2018 Yasuwe: 549 0