skol
fortebet

Imikino 4 igitego 1, ikibazo gikomeye mu busatirizi bw’ikipe nka APR FC ishaka igikombe, Jimmy Mulisa ati"ni ukuri"

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC avuga ko impamvu batari kwitwara neza muri iyi minsi ahanini biterwa n’ikibazo cy’ubusatirizi bw’iyi kipe butari ku rwego rwo hejuru.
Ubusatirizi bw’iyi kipe ya APR FC hashize igihe budaheruka kureba mu izamu, aho mu mikino ine iheruka bwatsinze igitego kimwe gusa, ibi bikaba ari bimwe mu bituma iyi kipe ijya habi.
APR FC iheruka kureba mu izamu tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier (...)

Sponsored Ad

Jimmy Mulisa umutoza w’ikipe ya APR FC avuga ko impamvu batari kwitwara neza muri iyi minsi ahanini biterwa n’ikibazo cy’ubusatirizi bw’iyi kipe butari ku rwego rwo hejuru.

Ubusatirizi bw’iyi kipe ya APR FC hashize igihe budaheruka kureba mu izamu, aho mu mikino ine iheruka bwatsinze igitego kimwe gusa, ibi bikaba ari bimwe mu bituma iyi kipe ijya habi.

APR FC iheruka kureba mu izamu tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo bakinaga umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League banganyijemo na Bugesera FC 1-1, ni igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana.

Imikino 3 yakurikiyeho iyi kipe ntiyigeze ibasha kureba mu izamu na rimwe, yanganyije na Zanaco FC muri Zambia 0-0 tariki ya 11 Gashantare 2017, itsindirwa I Kigali na Zanaco FC 1-0 tariki ya 18 Gashyantare 2017, iyi kipe yongeye kunganya n’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 16 waraye ubaye kuri uyu wa kabiri, amakipe yombi anganya 0-0. Nyamara muri uyu mukino Mulisa yari yagerageje gukoresha ba rutahizamu babiri kandi ubundi yajyaga akoresha umwe.

Soma inkuru bijyane; nyuma yo gusezererwa na Zanaco FC muri Champions League, APR FC isitaye ku Amagaju mu mukino w’ikirarane

Jimmy abajijwe n’itangazamakuru niba imikino 4 igitego 1 haba hatari ikibazo mu ubusatirizi bw’iyi kipe, yavuze ko nawe abibona ko hari ikibazo mu busatirizi bwe, ngo dore ko yari yagerageje gukoresha ba rutahizamu babiri ariko bikaba byanze.

Yagize ati”ibyo nibyo nk’ukuntu ubibona, nagerageje gushyiramo ba rutahzamu babiri, ariko nyine byanze, mu byukuri hari igihe uba ureba ushakisha igitego bikanga ariko n’ugukomeza kureba uburyo ba rutahizamu bazajya babyaza umusaruro uburyo tubona imbere y’izamu wenda hari icyo byadufasha.”

Ikipe ya APR FC mu myaka yashize niyo yari ikipe ifite ubusatiirizi bukomeye mu igihugu, ariko nyuma y’uko itangiriye gukinisha abanyarwanda gusa habuze rutahizamu w’umunyarwanda waza agakora itandukaniro muri iyi kipe akaba yatsinda ibitego nk’uko abanyamahanga babitsindaga, gusa muyindi myanya nko mu kibuga hagati, ba myugariro ndetse n’abazamu ihagaze bwuma ikibazo igifite mu ubusatirizi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa