skol
fortebet

Imikino 8 intsinzi 1, APR FC inaniwe kwikura imbere ya Kirehe FC

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2017

Sponsored Ad

Iminota 90 y’umukino wongeyeho 4 y’inyongera irangiye ikipe ya APR FC inaniwe kubona amanota 3 imbere ya Kirehe FC ku umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
Hari mu umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje ikipe ya APR FC na Kirehe FC ku ikibuga cya Kirehe amakipe yombi anganya 0-0.
Ni umukino waranzwe no gusatira cyane ku uruhande rw’ikipe ya APR FC, gusa igice cya mbere n’ikipe ya Kirehe yacishagamo igasatira ariko iki gice kirangira nta kipe ibashije kureba (...)

Sponsored Ad

Iminota 90 y’umukino wongeyeho 4 y’inyongera irangiye ikipe ya APR FC inaniwe kubona amanota 3 imbere ya Kirehe FC ku umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Hari mu umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje ikipe ya APR FC na Kirehe FC ku ikibuga cya Kirehe amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino waranzwe no gusatira cyane ku uruhande rw’ikipe ya APR FC, gusa igice cya mbere n’ikipe ya Kirehe yacishagamo igasatira ariko iki gice kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri iminota 45 yose ikipe ya APR FC yayikiniye mu urubuga rwa Kirehe irayisatira cyane ariko abasore b’iyi kipe nka Onesme, Maxime, Issandetse na ba Djihadi na Yannick bagerageza amashoti ya kure ariko igitego kirabura umukino urinda urangira ari 0-0.

Kunganya uyu mukino bikomeje gushyira habi ikipe ya APR FC kuko mu imikino 8 iheruka iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo umukino umwe gusa, itsindwa 2 inganya 5.

APR FC igumanye umwanya wayo wa kabiri n’amanota 40 mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite 43 n’imikino 2 y’ikirarane izakina nyuma yo kuva mu imikino nyafurika, ubu irabarizwa muri Mali aho iribukina na Onze Créateurs saa 19:00’.

Indi mikino yabaye Gicumbi yaganyije na Espoir 0-0, AS Kigali itsinda Amagaju 1-0, Peniere yatsinze Etincelles 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa