Kigali

Imikino y’agaciro iraza gukinwa kuri uyu wa gatatu

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 13 September 2017 Yasuwe: 426

Imikino y’Agaciro development Fund irakomeza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Nzeri 2017 aho amakipe nka AS Kigali na Police zatakaje ku mukino wa mbere ziragaruka mu kibuga zishaka intsinzi mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Amakipe ari guhatanira igikombe cy’Agaciro uko aria ne niyo ahabwa amahirwe menshi yo kuzavamo imwe yegukana igikombe cya shampiyona kizatangira ku italiki ya 29 z’uku kwezi.

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza ibitego 2-0, niyo irabanza mu kibuga aho iraza gucakirana na Police FC yo yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ,umukino uratangira saa cyenda n’igice.

Ku I saa kumi n’ebyiri ikipe ya Rayon Sports iraza kwisobanura na AS Kigali mu mukino ikipe ya Rayon Sports iraza gukina yibuka umunyezamu wayo Mutuyimana Evariste witabye Imana ku munsi w’ejo aho abakinnyi barimo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame batangaje ko bagomba kuwutsinda kugira ngo bawuture uyu mugabo wabavuyemo.

Ikipe izegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund n’izaba yagize amanota menshi kurusha ayandi dore ko zose zigomba guhura muri iri rushanwa.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jimmy Mulisa ntiyishimiye icyemezo cya Antoine Hey cyo gukoresha CECAFA...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo...
11 December 2017 Yasuwe: 1277 0

Byinshi ukwiye kumenya kuri Tombola ya UEFA Champions League iraba uyu...

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017 nibwo ku cyicaro cya UEFA...
11 December 2017 Yasuwe: 351 0

Antoine Hey yatangaje amagambo yababaje abafana b’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje amagambo atashimishije...
11 December 2017 Yasuwe: 1685 0

Manchester City yongereye ikinyuranyo hagati yayo n’amakipe bahanganye

Ikipe ya Manchester City itsindiye Mnchester United ku kibuga cyayo Old...
10 December 2017 Yasuwe: 535 0

FIFA igiye gupima abakinnyi b’uburusiya bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma...
10 December 2017 Yasuwe: 244 0

Bashunga wakiniraga Rayon Sports yarushinze (Amafoto)

Umunyezamu Bashunga Abouba wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize...
10 December 2017 Yasuwe: 2195 0